Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera baravuga ko, kuba hari abakibwirwa ko guhohoterwa mu ngo na cyera byahozeho, kandi ariko ingo zubakwa bakwiye kujya babyihanganira, ari kimwe mu bituma ihohoterwa rihishirwa bigatuma ridacika mu miryango.
Ibi babishingira ku kuba hari abagore by’umwihariko bagikorerwa ihohoterwa ririmo gukubwitwa, kutagira uburenganzira ku mutungo, ngo hari n’ababuzwa kugira imirimo bakora bakaguma mu ngo, bagisha inama ababakuriye no mu miryango yabo bakababwira ko ariko ingo zubakwa bakwiye kwihangana kandi bakirinda kubivuga kuko byaba ari ugutaranga urugo.
Ibi kandi babyongeraho ko hari n’ubwo uwahohotewe ashobora kwegera inzego z’ibanze zimwegereye, yabagezaho ikibazo cy’ihohoterwa bakamurangarana cyangwa yaregera umuyobozi ugasanga bafitanye umubano wihariye bigatuma urega acika intege akemera kurwubaka uko ruri, ibintu bavuga ko bigira ingaruka zikomeye zirimo no kuhasiga ubuzima k’umwe muri bo.
Mugwaneza Angelique yagize ati “Njyewe byambayeho umugabo yarankubitaga igihe cyose yabaga yasinze, rimwe nkamuhunga nkigira mu rugo nagerayo bakanyumvisha ko ntakwiye gusenya ahubwo nkwiye kwihangana, Mama we akanyumvisha ko na we yabikorerwaga kandi arusaziyemo.”
Umubyeyi we ngo yamubwiraga ati “Niko zubakwa ihangane.”
Mugwaneza akomeza agira ati “Nabanye n’iryo hohoterwa nta jambo ngira mu rugo imyaka irindwi mbonye nzarugwamo ndahunga, iyo ntabikora gutyo mba narapfuye nta n’umwe uzi ibyaberaga iwanjye kuko ntabivugaga”.
Niyonkuru Adeline yunze mu rye ati “Nibyo birahari cyane mu byaro, nta mugore wakwemerera ko umugabo we amukubita, niyo wasanga bamaze kurwana ntabikwemerera, kuko abakecuru n’abandi bababwira ko ingo ari ko zubakwa ari ukwihangana, ariko niyo bimurenze akajya nko kwa mudugudu, bikanga akajya ku kagari kurega akabona ntacyo bamufashije bitewe n’impavu zirimo ruswa cyangwa gutinya uwo muntu bitewe n’uwo ariwe ahitamo guhebera urwaje agatuza”.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Dr.Uwamariya Velentine avuga ko bidakwiye kumva ko ihohoterwa rikorerwa mu miryango rikwiye gufatwa nk’aho ariko ingo zubakwa, asaba buri wese kurirwanya yivuye inyuma, anagira inama abagana ubuyobozi ntibagire icyo babamarira, kugana inzego zisumbuyeho kuko baba biteguye kubafasha.
Yagize ati “Nibyo hari abavuga ihohoterwa bakorerwa bagasubizwa ko ariko zubakwa, ese koko nibyo? None se niko abantu bakwiye kubyumva? Umugore akubitwe akomeretswe ngo niko zubakwa! Dusobanukirwe ko byose ari ihohoterwa, nta n’ubwo rikorerwa abagore gusa hari n’abagabo bahohoterwa nabo babivuge itegeko ribarengera rirahari, buri wese abe ijisho rya mugenzi we turwanye ihohoterwa kuko umuryango utekanye kandi uteye imbere ntiwabaho hakiri ihohoterwa rikigaragara mu miryango.”
Akomeza agira ati “Hari n’abagana inzego z’ibanze z’ubuyobozi zibegereye ntibagire icyo babamarira, ntimukwiye kugarukira aho hari inzego zisumbuye dufite Police, RIB Isange One Stop Center n’abandi biteguye kubafasha mu gihe iryo hohoterwa ryabakorewe”.
Ubushakashakatsi bwa Loni, bugaragaza ko mu Rwanda 46 % ari bo bagaragajwe ko bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye mu 2020.
Mu gihe Umuryango w’Abibumbye nawo wagaragaje ko ihohoterwa rikorerwa abagore risenya umuryango muri rusange, ridasize n’ibihugu kuko ubu habarurwa 2.5 % by’ingengo y’imari ibihugu by’Afurika bihombera muri ibyo byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Usibye kuba hakigaragara umubare munini w’abagore bakorerwa ihohoterwa no guhozwa ku nkeke n’abo bashakanye, hari n’abagabo bahohoterwa n’abagore babo bagaterwa ipfunwe no kubivuga ngo batabaseka.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2019 n’imiryango itegamiye kuri leta, bwagaragaje ko abagore bangana na 46% bahohoterwa n’abagabo babo naho 18% by’abagabo bahohoterwa n’abagore babo bagatinya kubivuga, ariho leta ihera ibakangurira gutinyuka bakabivuga bagahabwa ubutabera.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Bugesera