Umutoza mukuru w’ikipe ya AS Kigali, Cassa Mbungo André, yandikiye ubuyobozi bw’ikipe ye abusaba gusesa amasezerano kubera impamvu z’ibibazo biri mu kipe.
Kuva shampiyona yatangira, muri iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali hakomeje kumvikanamo ibibazo by’amikoro byatanatumye itakaza abakinnyi batandukanye.
Muri ibyo bibazo byose, ninaho havuye umusaruro nkene iyi kipe ifite kugeza ubu.
Nyuma yo gukomeza gutegwa iminsi mu bihe binyuranye, umutoza mukuru wa AS Kigali, Cassa Mbungo André, yahisemo gusaba ubuyobozi ko batandukana mu bwumvikane.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko uyu mutoza amaze igihe yarandikiye ubuyobozi bw’ikipe abusaba ko batandukana ariko kugeza ubu ntiburamusubiza.
Mu mpamvu nyamukuru zatumye uyu mutoza asaba ko habaho gusesa amasezerano, ni ibibazo by’amikoro ikipe ifite kuko kugeza ubu abakinnyi baberewemo imishahara y’amezi agiye kuba atatu.
Cassa yakomeje kujya yinginga abakinnyi ngo bihangane baze mu myitozo, ariko ageraho arananirwa ndetse akabona ari kuvomera mu kiva.
Amakuru yo kwifuza gusesa amasezerano hagati y’uyu mutoza n’ikipe, amaze iminsi ariko yatutumbye kuri uyu wa Gatatu mu masaha y’umugoroba.
Mbungo yayihesheje ibikombe bibiri mu mwaka ushize, birimo icy’Amahoro n’icya Super Coupe. Ubwo yegukanaga igikombe cy’Amahoro, cyari icye cya Kabiri ayihesheje.
- Advertisement -
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW