Kigali: Imodoka yagonze umunyonzi

Mu muhanda uva Nyabugogo-Karuruma habaye impanuka aho umushoferi yagonze umunyonzi agahita ahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabaye ku wa mbere ahagana saa sita z’amanywa ubwo imodoka yo mu bwoko bw’ikamyo yavaga Nyabugogo yerekeza Nyacyonga,igeze ku Murenge wa Gatsata,igonga umunyonzi,ahita yitaba Imana.

Ni imodoka Ifite purake RAE179 U yari itwaye n’uwitwa Habimana Anatsate yagonze umunyonzi witwa Uwimana Damascene imuturutse inyuma.

Umuvugizi wa Polisi, SSP Irere Rene,yahamije iby’aya makuru agira ati “Impanuka yabaye saa sita n’iminota 27(12h27min),ibera mu Karere ka Gasabo,mu Murenge wa Gatsata,mu Kagari ka Karuruma,Umudugudu w’Umuyange. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.”

Ukekwa kuba yagonze uyu munyonzi yahise ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata.