Goma yongeye gucana  nyuma y’iminsi 5 iri  mu icuraburindi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umujyi wa Goma wongeye kugira amashanyarazi nyuma y'iminsi itanu

Ikigo cya Virunga Energies gisanzwe gikwirakwiza umuriro mu mujyi wa Goma no mu nkengero zayo cyatangaje ko kuri ubu umujyi wa Goma wongeye gucana nyuma y’iminsi itanu uri mu mwijima.

Ku wa 8 Ugushyingo 2023 nibwo  iki kigo cyatangaje ko umujyi wa Goma ucuze umwijima bitewe n’imirwano umutwe wa M23 uhanganyemo na FARDC n’indi mitwe bafatanya.

Virunga Energies yavuze ko itazi igihe izabasha gucanira abaturage kuko idafite ubushobozi bwo kugera mu duce tuberamo imirwano.

Iki kigo kivuga byari imbogamizi gucana amatara yo ku muhanda ndetse no gucanira ibitaro.

Ku wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023, iki kigo cyasohoye itangazo rivuga ko kuri ubu umujyi wa Goma wongeye kwaka.

Yagize iti  “Kugarura amashanyarazi ni imbaraga zagizwemo uruhare n’abantu benshi kandi Virunga Energies ishimira cyane. Niyo mpamvu umuhate wabo ba tekinisiye wadufashije kubasha kwihanga no kwizera kuva aho ku wa 6 Ugushyingo umuriro uburiye.

Iki kigo cyivuga ko kuri ubu Goma n’ibice biyikikije bicana  bigizwemo uruhare n’imiyoboro ibiri mishya bashyize muri ako gace.

Guverinoma ya RDCongo yashinje umutwe wa M23 kugira uruhare mu ibura ry’uwo muriro.

Icyakora uyu mutwe wabiteye utwatsi uvuga ko nta ruhare na ruke ifite mu ibura ryawo.

- Advertisement -

Umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka  yagize ati “M23 iramenyesha abaturage ko idashinzwe ibijyanye no gukupa umuriro mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.Sosiyete y’ingufu ya Virunga  iri gukora neza ibikorwa byayo mu bice dusanzwe tugenzura.M.Tshisekedi agomba guhagarika gukandamiza no kwica abanye-Congo.”

Goma yari yabaye icuraburindi

UMUSEKE.RW