Guverinoma yatangaje amabwiriza mashya aca akajagari mu gutwara abantu

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yashyizeho amabwiriza n’ingamba bivuguruye bijyanye no gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu rwego rwo kugabanya igihe abvantu bamara ku byapa bategereje imodoka. Izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa guhera tariki 15 Ukuboza.

Muri aya mabwiriza,Minisitiri w’Ibikorwaremezo,Dr Jimmy Gasore, yavuze ko ishyirahamwe cyangwa ku umuntu ku giti cye ufite bisi imwe cyangwa nyinshi yujuje ibisabwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, izemererwa gutwara abantu imaze guhabwa icyemezo cya RURA.

Dr Jimy Gasore yatangaje ko abahawe icyemezo kibemerera gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bazakorera mu mihora (koridoro) igizwe n’imihanda itandukanye. Buri muhanda uzaba uriho nibura abatanga iyo serivisi babiri.

Dr Gasore mu itangazo Minisiteri ayobora yasohoye , yavuze ko bisi zemerewe gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali ari izifite nibura imyanya 29.

Hanyuma izitwara abagenzi 70 cyangwa barenga zizahabwa iya mbere ku mihanda minini kugira ngo hanozwe serivisi ihabwa abagenzi.

Mininfra yatanagje ko  ko ubu zigomba kuba zitarengeje imyaka 15 ku zisanzwe mu gihugu n’imyaka itanu ku zizinjizwa mu gihugu zije mu gutwara bantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali.

Amabwiriza akomeza avuga ko “Umuntu ushaka gutumiza bisi zizakoreshwa mu gutwara abantu ku buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali asabwe kwegera RURA kugira ngo irebe ko yujuje ibisabwa mbere y’uko ayitumiza cyangwa ayigura”. 

Ikindi ni uko bisi zikoreshwa mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange zigomba kuba zifite uburyo bwo kwishyura hadakoreshejwe amafaranga yo mu ntoki kandi ubwo buryo bushobora gukorana n’ubundi buri ku zindi modoka; zisize ibara ry’ubururu n’umweru ku zikoresha mazutu cyangwa icyatsi kibisi n’umweru ku zikoreshwa n’amashanyarazi.

- Advertisement -

Icyemezo cyo gutwara abantu kizajya kimara imyaka itanu gishobora kongererwa.

Misitiri w’Ibikorwraremezo ,Dr Jimmy Gasore , avuga ko” ibikorwa byo gukurikirana  gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange bizakurikiranwa n’ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali.”

Yongeyeho ko Guverinoma  yamaze kugura imodoka 200 hagamijwe kunoza serivisi zo gutwara abantu , 100 zizagera i Kigali bitarenze muri uku kwezi kwa Ugushyingo ,izindi zikazagera i Kigali muri Mutarama 2024.

Minisiteri y’ibikorwaremezo yibukije ko Guverinoma yakuyeho imisoro, inorohereza  ingwate ku nguzanyo ku buryo abazishaka kuzikodesha, bazazihabwa ku buryo buhendutse.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE