Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi akarere ka Rubavu kamuritse gahunda ya ‘RUBAVU NZIZA’ nk’ikirango, kagaragaza icyerekezo gafite mu kunoza neza imishinga igiye gushyirwamo imbaraga, mu rwego rwo gukomeza kugira Rubavu igicumbi cy’ubukerarugendo ndetse n’ubucuruzi muri rusange.
Mu kumurika iki gikorwa habaye ikiganiro n’itangazamakuru n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Hon Lambert Dushimimana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias yavuze ko imwe mu mishanga bafite harimo umushinga wo gutunganya Inkombe z’ikiyaga cya Kivu ahazwi nka Public Beach, Kubaka Hoteli ku mashyuza, gushyira ibikorwaremezo mu misozi, kongerera imbaraga ubukererugendo bushingiye ku Nka bukorerwa muri Gishwati n’indi itandukanye.
Yagize ati ”Muri gahunda ya Rubavu Nziza tumaze igihe twarashyizeho isoko ku bashaka gutunganya inkombe z’ikiyaga cya Kivu hari uwamaze kuboneka kandi ibyo yatugaragarije biraduha icyizere ko azabikora neza hakajya ibikenewe byose bishyira Inkombe ku rundi rwego, hazaba hari ibintu byinshi nkibyo usanga ku nkombe mpuzamahanga, gusa serivisi zizajya zishyurwa kuko ni ishoramari.
Ku mashyuza hagiye kubakwa Hoteli izaba ari iya mbere muri Rubavu ifite inyenyeri 5, amashyuza azitabwaho asanzwe afasha abantu kunanura imitsi ariko bizakorwa mu buryo bugezweho kuburyo bizakurura abakerarugendo bikongera n’ishoramari.”
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon Lambert Dushimimana yashimye gahunda ya ‘Rubavu nziza’ avuga ko azakora ibishoboka byose ntihere mu magambo gusa ahubwo ijye mu bikorwa.
Yagize ati “Akarere ka Rubavu kabaye imfura muri gahunda zo kuzamura ubukerarugendo, kuburyo n’utundi turere tugize iyi ntara tuzahita dufatiraho kuko iyi ntara ikungahaye ku byanya by’ubukerarugendo.Turashima iyi gahunda kandi nanjye ngiye kuyikurikirana ishyirwe mu bikorwa vuba ive mu mishinga.”
Binyuze muri iyi gahunda ya ‘Rubavu Nziza’, akarere ka Rubavu kitezeho kuzamura umubare w’abagasura nk’abakerarugendo ndetse n’iterambere ry’umujyi n’ibindi bice bikagize.
Ibyanya bigiye kwitabwaho mu karere ka Rubavu bimwe bisanzwe bisurwa nko ku mucanga habera ibitaramo byinshi,hakurura abahasura,amashyuza avura ingingo,ibere rya Bigogwe,imisozi ya Rubavu na Muhungwe.
- Advertisement -
MUKWAYA OLIVIER
UMUSEKE.RW i Rubavu