Imodoka yagwiriye inzu irasenyuka

Mu Karere ka Musanze imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso, yagwiriye inzu isenyuka igice kimwe, imodoka na yo irangirika.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki  21 Ugushyingo 2023 ubwo iyo modoka yari ivuye mu mujyi wa Musanze, yageze ahazwi nko ku Gacuri, mu kagari ka Cyabararika, Umurenge wa Muhoza .

Amakuru avuga ko umushoferi wari uyitwaye yananiwe gukata ikorosi imodoka irenga umuhanda ihita igwira inzu iri munsi y’uwo muhanda irangirika.

Nubwo ntawitabye Imana yaba shoferi n’uwo bari kumwe, shoferi yakomeretse ajyanwa ku Bitaro bikuru bya Ruheri nkuko polisi ikorera mu Majyaruguru yabitangaje.

UMUSEKE.RW