Ingabo za EAC  zigiye guhambirizwa muri Congo

Mu nama  y’Abakuru b’ibihugu bo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yaberaga  Arusha muri Tanzania, hanzuwe ko ingabo z’uyu muryango zigomba kuva muri RDCongo nyuma ya tariki 8 Ukuboza 2023.

Iyi nama yabaga kuva ku wa 24 Ugushyingo yigaga cyane ku mutekano wa Congo ndetse nuko Somalie yaba umunyamuryango wa EAC.

Ni inama yarimo Perezida wa Uganda, Museveni Yoweri Kaguta, Uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan, uwa Kenya,Wiliam Ruto, Burundi,Ndayishimiye Evaliste wari usanzwe uyoboye uyu muryango, Dr Edouard Ngirente uhagarariye Perezida Kagame , Slvakiir wa Sudani y’Epfo n’abandi.

Ku ruhande rwa RDCongo yari yitabiriwe na Jean-Pierre Bemba Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo.

Muri iyi nama,  hafashwe umwanzuro uvuga  “ko itifuza amasezerano yongerera igihe ingabo za EAC, ndetse ko izi ngabo zaba zavuye muri iki gihugu nyuma ya tariki ya 8 Ukuboza, nyuma y’inama izahuza  abakuru b’ingabo zo mu Karere  n’umuryango wa SADC witegura kohereza ingabo zisimbura iza EAC.”

Ingabo za EAC zishinjwa na Guverinoma ya RDCongo kuba zitarafashije kurwanya M23, umutwe ukomeje  kuzengereza ingaboza Leta, FARDC.

Mu ntangiriro z’Ukwezi kwa Gicurasi Perezida Félix Thisekedi ari muri Botswana yatangaje ko babona hari “umubano hagati y’umutwe w’ingabo z’akarere k’Afurika y’uburasirazuba n’abo mu mutwe wa M23”.

Magingo aya imirwano ikomeje kumvikana mu duce twa Kirorirwe na Karenga ari nako uyu mutwe wa M23 wambura intwaro, ukanahanura drone za FARDC nkuko uherutse kubitangaza.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -