Ingendo shuri zatumye abiga muri Wisdom biyemeza kuzavamo abakomeye

Abanyeshuri biga muri Wisdom School mu Karere ka Musanze by’umwihariko ishami rya Susa, kuva mu mwaka wa kabiri kugeza mu wa gatanu w’amashuri abanza biyemeje gushyira umwete mu masomo yabo, kugira ngo bizabafashe gukabya inzozi z’ibyo babonye mu rugendo shuri bakoreye mu mujyi wa Kigali.
Ni umukoro bihaye kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023, ubwo bajyanywe n’ubuyobozi bw’ishuri ryabo ndetse na bamwe mu barezi babo, aho basuye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, bagasobanurirwa imikorere yayo n’akamaro ifitiye abanyarwanda muri rusange.
Nyuma y’aho basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, basobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yateguwe, igashyirwa mu bikorwa ndetse banasobanurirwa n’uko ingabo zari iza RPA zayihagaritse zikarokora Abatutsi bahigwaga amahoro akagaruka mu Gihugu.
Urugendo rwabo rwakomereje ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege i Kanombe barahatemberezwa, berekwa ibyo ushaka kujya mu mahanga asabwa, aho aca n’ibyo bamusaba kugeza yuriye indege imwerekeza aho yifuza kugana, ndetse mu byishimo byinshi babona uko indege ihaguruka n’uko igwa ku kibuga iyo izanye abagenzi.
Muhirwa James ni umwe muri aba banyeshuri wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza yagize ati ” Nishimiye cyane kubona indege n’uko igenda n’imikorere yo ku kibuga cyazo byatumye numva nziga ubukerarugendo, ikindi natewe ishema no kwicara mu ntebe y’Umudepite nkanamenya icyo batumariye, ikindi batwigishije uko Jenoside yakozwe nsobanukirwa nayo kuko ibyo narinzi byari bike, byose biransaba kwiga cyane kandi nzabigeraho.”
Lucky Mole Ulumba nawe ati” Nabonye ukuntu Inkotanyi zagize ubutwari zikabohora Igihugu zigahagarika Jenoside, byatumye numva nzaba umusirikare ukomeye, ngaharanira kuzaba intwari yitangira Igihugu, ibyo twabonye byadushimishije cyane nko kubona indege n’ibindi.”
Akeza Kevine we yiyemeje kuzaba umupilote kandi ngo azabiharanira kugeza ageze ku nzozi ze.
Yagize ati ” Nziga cyane nkore ibishoboka byose nzabe umupilote, nzatwara indege, abahakora batubwiye icyo bisaba ngo umube harimo no kwiga cyane, niyemeje kuzabigeraho mbifashijwemo na Wisdom n’ababyeyi.”
Umuyobozi wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie, yavuze ko intego yabo ari iyo gutegura abana gukora ibikomeye bakiri bato, anasaba ababyeyi kubafasha kugera ku ntego zabo binyuze mu kwiga neza no muri izo ngendo shuri babategurira.
Yagize ati ” Ibi biri mu mico ya Wisdom Schools wo gutoza abana bakiri bato kumenya ibikomeye, bagakura bafite intego yo gukora ibibagirira akamaro, abana basuye Inteko Ishinga Amategeko bamenya ninde ushyiraho amategeko akurikiranwa gute, babaza n’ibibazo barasobanurirwa, basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu n’ikibuga cy’indege kuko nibo bazazigendamo, bazazitwara bakanahakorera.”
Akomeza agira ati” Hari ababyeyi batita kuri iyi gahunda yo gusura, wababwira iby’umusanzu ngo dufatanye ntibabyumve, kandi izi ngendo zituma ibyo biga babyumva neza, bigatuma bakanguka mu bwonko bityo nibyo bifuza kuziga mu myaka mikuru babihitamo bakabitegura hakiri kare, ababyeyi badufashe bafasha n’abana kwiga neza bategura ejo habo heza”
Iyi gahunda yo gukorera ingendo shuri abanyeshuri biga mu bigo byose bya Wisdom School itegurwa hagendewe ku byifuzo bya buri shuri, aho ryandika risaba gusura ahantu runaka, bagamije gufasha abana kurushaho gusobanukirwa ibyo biga mu magambo, bigatuma barushaho gutekereza amashami baziga mu myaka yabo mikuru bikazabagirira akamaro mu buzima bwabo.
Abanyeshuri ba Wisdom School basuye Inteko Ishinga Amategeko babaza ibibazo bifuza
Byari ibyishimo ubwo basuraga Ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali

Beretswe uko abadepite n’aba senateri bakora
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Musanze