Ishyirahamwe rya Rugby ryabonye Komite Nyobozi nshya

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Rugby mu Rwanda, RRF, batoye Komite Nyobozi nshya iyobowe na Kamanda Tharcisse wari usanzwe ari Perezida w’iri shyirahamwe mu myaka ine ishize.

Amatora yashyizeho iyi komite yabereye mu Nteko Rusange Isanzwe yabereye i Nyamirambo kuri Hoteli Kigali View ku Cyumweru, tariki ya 26 Ugushyingo 2023.

Kamanda Tharcisse wari uhanganye na Kanyamahanga Donat, yagiriwe icyizere atorwa n’abanyamuryango 10 muri 11 bari bagize inteko itora.

Gakirage Philippe wari muri komite icyuye igihe, yongeye gutorerwa kuba Visi Perezida w’iri Shyirahamwe, Muhire John Livingstone atorerwa kuba Umunyamabanga Mukua asimbuye Uwitonze Félix.

Ishimwe Yves yatowe nk’Umubitsi asimbuye Ihirwe Delphine, mu gihe Hakizimana Laurien na Mudaheranwa Jean Claude batowe nk’abagenzuzi b’iyi komite.

Komite nshya yatowe, yasimbuye iyari icyuye igihe yari yatowe mu 2018.

Aya matora yakurikiranywe n’intuma y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby muri Afurika, Umunya-Kenya Paula Lanco uba muri Komite y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Rugby ku Isi na Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama.

Nyuma yo kongera gutorwa, Kamanda Tharcisse yavuze ko we na bagenzi be bazibanda mu guteza imbere umukino wa Rugby mu bagore no kuzamura urwego rw’amarushanwa.

Ati “Ni inshingano zikomeye kuko baba bakwitezeho gushyira mu bikorwa ibitaragezweho muri manda ishize ndetse no gukora ibindi bishya. Muri iyi manda nshya, ibikorwa bizaba ari byinshi by’umwihariko hakazanashyirwa imbaraga mu mukino wa Rugby mu ruhande rw’abari n’abategarugori ndetse no gushyira imbaraga mu gushakira Ikipe y’Igihugu imikino ya gicuti.”

- Advertisement -

“Ibijyanye n’amarushanwa, tuzakomeza gushyira imbaraga muri Shampiyona, gutegura imikino myinshi y’abakinnyi bakina ari Barindwi ndetse no gukora ibishoboka byose umukino wacu ukagira ikibuga cyawo kizajya gikoreshwa na buri mwe ubyifuza kandi nta kiguzi asabwe”.

Uyu muyobozi yashimangiye ko ibiganiro birimbanyije hagati yabo n’Ishyirahamwe rya Rugby mu Burundi ku buryo nta gihindutse, ibihugu byombi bizakinira umukino wa gicuti mu Karere ka Musanze.

Iyi nteko rusange kandi yanakiriwemo umunyamurango mushya “Rwamagana Hippos”, wabaye umunyamuryango wa 11.

Biteganyijwe ko umwaka w’imikino mushya uzatangira muri Mutarama 2024 hakinwa Shampiyona y’Abakina ari 15.

Kamanda Tharcisse yatorewe indi manda
Mudaheranwa Jean Claude ari mu bagenzuzi
Ishimwe Yves yatorewe umwanya w’umubitsi
Gakirage Philippe yongeye kuba Visi Perezida wa RRF
Muhire Jonh Livingstone yabaye Umunyamabanga Mukuru w’iri shyirahamwe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW