Nyamasheke: Ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mushungo ruri mu Mudugudu wa mushungo, Akagari Kanyarusange, Umurenge wa kirimbi, hadutse indwara ifata abana b’abakobwa, bakagagara ,babyuka bajaya kwiroha mu kiyaga cya Kivu.
Bamwe mu baturage bakeka ko yaba ari amarozi. Ababyeyi barerera muri iki kigo babwiye itangazamakuru uko ubu burwayi buhagaze.
Nyiraguhirwa Florence ni umwe muri abo babyeyi,yagize ati”Ababyeyi barahangayitse birirwa biruka kubana ku musozi, iyo abana bafashwe har’ubwo bafata imigozi bakimanika“.
Undi mubyeyi nawe ati”Abana bose biruka bajya mu kivu twarumiwe, umwana aricara akiruka si ku ishuri gusa no mu rugo birahabafatira twibaza icyababye kuri iki kigo kikatuyobera “.
Akomeza agira ati”Ubwa mbere bitangira umwana yariteruraga, akiceka. Baduhaye imiti y’ibyatsi birivuga, duhita tumenya ko ari ibirozi babatuma bimaze ibihembwe bitatu”.
Abanyeshuri bavuga ko mbere ubu burwayi bw’amayobera butaraza mu kigo cyabo bigaga neza.
Umwe muribo yagize ati”Mbere ubu burwayi butaraza twatsindaga neza ariko ubu ntabwo twiga neza kubera imvururu duhoramo“.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke butangaza ko nyuma y’uko bumenye iki kibazo, kiri gukurikiranwa n’inzego zose,abana bagaragaye ho ubwo burwayi bajyanwa kwa muganga.
Muhayeyezu Joseph Desire ni umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke w’agatenyo, ati”Inzego zose dukorana kuva ejo turi yo mu rwego rwo kubahumuriza.Batangiye kugezwa kwa muganga ngo harebwe ikibazo n’icyo bafashwa.”
Muri aba banyeshuri batandatu bagagaje ubu burwayi bajyanywe kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kibogora.
- Advertisement -
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW I NYAMASHEKE