M23 irashinja FARDC kuyigabaho ibitero mu birindiro

Umutwe wa M23 kuri ubu uhanganye bikomeye n’igisirikare cya Congo, FARDC, utangazo ko iki gisirikare n’imitwe bafatanya irimo Wazarendo na FDLR bayigabyeho ibitero mu birindiro.

Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, avuga ko FADRC yabasanze mu birindiro.

Kuri X yahoze ari Twitter ati “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ahagana saa cyenda z’igitindo (3h45, a.m) abo bafatanya na FDLR  bateye ibirindiro byacu biri mu gace ka Karenga na Kirolirwe.”

Iyi mirwano ibaye mu gihe hari hashize amasaha macye FARDC isabwe guhagika gukorana na FDLR .

Bertrand Bisimwa avuga ko “M23 ikomeza kwirwanaho no kurinda abaturage bacu.”

Hari hashize iminsi hari agahenge k’imirwano hagati y’uyu mutwe wa M23 na FARDC.

Kugeza ubu RDCongo iri mu myiteguro y’amatora ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka. Perezida Tshisekedi aheruka gutangaza ko mu bice birimo umutekano mucye bya Kivu ya Ruguru nta matora azaba.

Umutwe wa M23 wakomeje gutsimbarara uvuga ko wifuza ibiganiro na Guverinoma ya Congo.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -