M23 yamenyesheje Isi ko yafatiye ku rugamba abasirikare b’Abarundi

Umuvugizi wa politiki w’inyeshyamba za M23, Lawrence KANYUKA yatangaje ko bafashe abasirikare b’Abarundi mu mirwano ikomeje kubahuza n’ingabo za Leta ya Congo n’abazifasha.

Ntiharamenyekana niba Abarundi bafashwe ari aboherejwe gutabara Congo Kinshasa cyangwa niba ari bamwe mu bagize ingabo za Africa y’Iburasirazuba.

Lawrence KANYUKA uvugira M23 yavuze ko bafashe intwaro nyinshi n’ibikoresho bya gisirikare, ingabo za Congo Kinshasa zataye zihunga.

Ati “Kandi twafashe abasirikare b’Abarundi bari mu mugambi wo kumaraho ubwoko. M23 iraza gutanga amakuru arambuye.”

ISESENGURA

Ku Cyumweru mu masaha ya kare M23 ivuga ko yatewe n’ingabo za Leta ya Congo n’abazifasha barimo FDLR, abacanshuro b’abazungu n’imitwe ya Wazalendo.

Icyo gitero ngo cyagabwe ahantu hatandukanye mu nkengero z’umujyi wa Kitchanga, muri Masisi, ahitwa Bwiza, no Kwitabi.

Iyi mirwano yok u Cyumweru yemejwe na bamwe mu Banyamakuru bakorera mu Burasirazuba bwa Congo, umwe muri bo akaba avuga ko inyeshyamba za M23 zagabye igitero ku barwanyi bashyigikiye Leta, bitwa Wazalendo, zibambura agace ka Burungu, ariko Wazalendo bakaba ari bo bakigenzura ahitwa Kilolirwe na Gitchwe.

- Advertisement -

Abandi banyamakuru bo muri Congo bavuga ko inyeshyamba za M23 zafashe ahitwa Nyakabingu, Kabalekasha, Kashagari n’igice cy’ahitwa Rujebeshe, muri Masisi.

Iyi mirwano yongeye gukara nyuma yaho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, igisirikare cya Congo, FARDC n’ingabo za UN, MONUSCO biyemeje gufatanya mu bikorwa bya gisirikare byiswe Operasiyo Springbok bigamije kurinda umujyi wa Goma n’agace ka Sake muri Masisi ngo bitigarurirwa n’inyeshyamba za M23.

Hari amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere imirwano yakomereje i Kibumba mu nkengero z’umujyi wa Goma.

UMUSEKE.RW