M23 yatabaje imiryango mpuzamahanga ku bwicanyi ishinja leta ya Congo

Umutwe wa M23 wasohoye itangazo  kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo 2023, utabaza imiryango mpuzamahanga ,uvuga ko leta ya Congo ikomeje kwica abaturage.

Muri iryo tangazo M23 ivuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Ugushyingo ahagana saa kumi (4h00am), guverinoma ya Congo n’indi mitwe bafatanya irimo FDLR,abacanshuro n’abandi bishe kandi bagakura mu byabo abatuye Kishishe.”

Icyakora uyu mutwe uvuga ko ukomeje kurwana, ureba uko urinda abaturage, unasaba imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora.

Umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe Lawrence Kanyuka yagize iti “M23 irahamagarira akarere,imiryango mpuzamahanga n’indi miryango guhagarika ubwicanyi bukomeje gukorwa n’ingabo za guverinoma ya Congo.”

Uyu mutwe uvuga ko igihangayikishije ari “uko ubwo bwicanyi buri kwibasira ubwoko runaka, hagendewe ku masura.”

Uyu mutwe ntabwo weruye ngo uvuge umubare runaka w’abamaze kwicwa, icyakora hari amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umusirikare mu ngabo za Congo,  Lieutenant Gisore Kabongo Patrick wishwe atewe amabuye ndetse agatwikwa,  akekwa ko ari umunye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Kugeza ubu mu Burasirazuba bwa Congo ibintu bikomeje kuba bibi hagati ya M23 , FARDC n’indi mitwe bahanganye, aho abaturage benshi bamaze kugwa muri iyi ntambara abandi bakaba baravuye mu byabo.

M23 – CONGO UPDATES

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE