M23 yerekanye abasirikare b’Abarundi yafatiye ku rugamba

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Abasirikare b'Abarundi bambikwa imyambaro ya FARDC

Umutwe wa M23 werekanye bamwe mu basirikare b’Abarundi wafatiye mu mirwano yabahuje na FARDC, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro muri Kivu y’Amajyaruguru.

Maj Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mubya Gisirikare yavuze ko bafite imfungwa z’intambara nyinshi ndetse n’intwaro bambuye abo bahanganye.

Umusirikare w’Umurundi witwa Ndikumana Mélance yasobanuye ko aho ari mu maboko ya M23 nta bikorwa bibi yakorewe.

Uyu musirikare nimero imuranga mu gisirikare ni 83678 RH 27742, akaba abarizwa muri Kompanyi ya Kabiri iyobowe n’uwitwa Hakizimana muri Batayo ya 412 muri Diviziyo ya Kane.

Ndikumana wavukiye i Mwaro ku wa 25 Werurwe 1993 imyitozo ya gisirikare yavuze ko yayikoreye mu Mabanda mu Ntara ya Makamba hari mu 2018.

Ndikumana yivugira ko tariki 19-20 Nzeri 2023. Yagize ati “Twahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu mwambaro wa Congo batubwira ko intego (Mission) yacu ari ukurwanya M23”.

Agaragaza ko bageze ku kibuga cy’indege cya Goma muri Kivu y’Amajyarugu bagahita boherezwa mu nkambi nyuma bakomereza mu mirwano.

Ati “Tugeze ku rugamba ni ho nafatiwe na M23. Twahagurukanye n’abasirikare 300 abandi sinzi umubare wabo”.

Hari abasirikare b’Abarundi bari mu mutwe w’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’abandi boherejwe muri RD Congo ku bwumvikane bwa Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi ku mugambi wo kurandura M23.

- Advertisement -

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW