M23 yigambye gufata Mweso no kwambura intwaro FARDC

Umutwe wa M23 mu mirwano ihanganyemo na FARDC n’indi mitwe bafatanya, ku wa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2022, yafashe agace ka Mweso kari muri territwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru.

Kugeza ubu  izi ngabo ziri mu gace ka Karenge hafi ya Pariki ya Virunga na Kilorirwe muri Kitchanga.

Amakuru ingabo za FARDC n’imitwe bafatanya bahunze ndetse intwaro bakazita.

Mu itangazo  Uumuvugizi wa M23 mu bya Politiki,Laurence Kanyuka yagize ati “Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2022, ingabo za leta n’imitwe bakorana irimo FDLR,abancanshuro, bateye ibirindiro byacu.”

Uyu mutwe uvuga ko wagerageje kwirwanaho mu duce twa Kirorirwe na Karenga kandi ko intwaro nyinshi zabo bari bahanganye bazifashe.

M23 ivuga ko yasubijeyo FARDC mu gace ka Kitchanga n’ahahakikije bituma yigarurira agace ka Mweso.

Uyu mutwe wongeraho ko ukomeza guharanira amahoro ari nako ugerageza kurinda abaturage.

Gouverinoma ya Congo yari iherutse kuvuga ko nta mubano igirana na FDLR ndetse ibuza abasirikare  gukorana nayo.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW