Uzamukunda Laurence Umubyeyi w’Imyaka 23 y’amavukowo mu Karere ka Muhanga amaze gutakaza abana be babiri baguye mu kizenga cy’amazi mu bihe bitandukanye.
Uzamukunda Laurence atuye mu Mudugudu wa Nyabugwiza, Akagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga ho mu Karere ka Muhanga.
Uzamukunda yabwiye UMUSEKE ko ku Cyumweru Taliki ya 19 Ugushyingo 2023 yavuye iwe atabaye Umusaza wari waguye mu mugunguzi, afata umwana we w’Umwaka umwe n’igice amusigira abana b’abaturanyi.
Avuga ko muri abo bana nta murezi we wari ubarimo kubera ko bose bari batoya yibwira ko ava ku itabaro agasanga bakiri kumwe.
Ati “Nta muntu mukuru nari namusigiye kuko bose bari batabaye, natunguwe no kumva bambwiye ko umwana wanjye yacitse bagenzi be agwa muri ayo mazi twamukuyemo yarangije gupfa.”
Uyu mubyeyi avuga ko mu mwaka wa 2021 aribwo imfura ye yaguye mu cyobo cy’amazi batabaye basanga yarangije gupfa.
Ati “Uyu waguye mu kizenga abaye umwana wanjye wa kabiri uzize amazi y’imvura.”
Mukandori Anathalie wo mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Mbiriri, avuga ko ibizenga nk’ibi biri ahantu henshi mu Midugudu y’abaturage itandukanye.
Ati “Njye ndumva iki kizenga bagisiba kuko gupfusha abana babiri bazize amazi y’imvura birababaje.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Nteziyaremye Germain avuga ko urupfu rw’uyu mwana rwaturutse ku burangare bw’uyu mubyeyi kuko bitumvikana kubona umwana w’umwaka 1 asigirwa abana bajya kunganya imyaka nta muntu mukuru ubarimo akigendera.
Ati “Umwana mukuru muri abo yari yamusigiye afite imyaka 6 kandi nawe yareraga murumuna we w’imyaka 2 y’amavuko.”
Nteziyaremye avuga ko bagiye gufatanya n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Murenge kugira ngo bongere bibutse ababyeyi inshingano bamwe bamaze gutezukaho.
Yavuze kandi ko bagiye kureba ahari ibizenga nk’ibyo byatwara ubuzima bw’abantu kugira ngo bisibwe.
Niyoyandika Amos wishwe n’amazi y’ikizenga yashyinguwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Ugushyingo 2023.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga