Muhanga: Umunyamakuru arashinja ikigo cy’ubucukuzi kumukorera ibikorwa by’ubugome

Umunyamakuru Munyentwari Jerôme arashinja Kampani y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kumuhohotera,ikamwambura,ikamena n’ibikoresho by’akazi ikaba ibifatiriye kugeza ubu.

Munyentwari Jerôme Umunyamakuru   w’igenga ufite  Ikinyamakuru Ibigwi.rw n’umuyoboro wa Youtube witwa IBIGWI TV.

Uyu avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize, yahamagawe n’umuturage amubwira ko afite ikibazo cyo kwamburwa isambu ye n’iyo Kampani yitwa EMITRA Mining Campany  abakozi bayo bagatangira kuyangiza badakoranye amasezerano yanditse.

Munyentwari avuga ko akimara kumva iyo nkuru yahise ava mu mujyi wa Kigali yerekeza mu Murenge wa Nyarusange aho iyo sambu bigabije iherereye.

Ati”Nageze mu Mujyi wa Muhanga nsanga uwo bita  Ndimbati aparitse  mubaza aho agiye ansubiza ko yerekeje iwabo iNyarusange musaba rift turajyana.”

Uyu munyamakuru avuga ko uyu Ndimbati mu bisa n’urwenya yamubwiye ko nawe ashaka gushora imali mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amusaba kuhabageza we n’uwo mubyeyi nyirisambu.

Ati”Nkimara kuhagera nababwiye ko ndi Umunyamakuru mbereka n’Ikarita y’akazi ntangiye gufotora natunguwe no kubona abasekirite 2 bamfashe banyambura Caméra na micros, nashatse kubibaka babikubita hasi birameneka bahita babitwara.”

Munyentwari avuga ko iyo atagira amahirwe ngo agire abamukiza abo basekirite yari kuhasiga n’Ubuzima.

Umuyobozi wa Kampani EMITRA MINING CAMPANY Musafiri Mathieu ahakana ibyo uyu Munyamakuru ashinja Kampani ye, akavuga ko raporo yahawe ivuga ko  Munyentwari atigeze yereka abasekirite ko afite ikarita y’akazi.

- Advertisement -

Ati”Yahise atangira gufotora no gufata amashusho atasabye uburenganzira.”

Musafiri avuga ko uwo abo bakozi bari basanzwe bazi ari Ndimbati gusa, kandi ko batari bafite amakuru ko yabaye Umunyamakuru nkuko yabyiyitiriraga.

Ati”Caméra bayitaye aho barigendera ahubwo bambwiye ko uyu Ndimbati  yaje yitwaje Umunyamakuru ashaka ibimenyetso  kubera ko  umuvandimwe we umwe afunzwe, undi akaba arimo gushakishwa  ashinjwa urugomo.”

Umunyamakuru yamubajije niba ahafitiye ibyangombwa,yemera ko abifite ndetse aza kubimwereka ariko nyuma y’icyo kiganiro ntiyongera kuboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Jean Claude yabwiye UMUSEKE ko  Munyentwari na Ndimbati bamusanze aho ari bamugezaho ikibazo bahuye nacyo mu birombe ababaza icyo bifuza bamusubiza ko bagiye gutanga ikirego muri RIB barega Kampani.

Ati”Nahamagaye abakozi ba Kampani mbabaza ibijyanye n’urwo rugomo bambwira ko Ndimbati n’uwo Munyamakuru babateye.”

Byicaza avuga ko nta gisubizo afite ahubwo ko abafitanye ibibazo bategereza imyanzuro y’ibizava mu Iperereza RIB izakora.

Gusa nubwo bimeze bityo,  amashusho n’amajwi yanyuze ku mbuga nkoranyambaga yerekana ko uyu Munyentwari Jerôme yambuwe ibikoresho ku ngufu, iruhande rwe humvikana ijwi rya Ndimbati atakamba  ati:Mureke gukubita Itangazamakuru.

Bamwe mu baturage bavuga ko aho iyo Kampani icukura yahambuye umuturage wahaguze ku ngufu, kuko aho ifitiye uruhushya ari kure y’aho bafitanye ibibazo n’uyu muturage nyirayo.

Bakavuga ko abahacukura bose babikora mu buryo butemewe, ariko kubera ko hari undi muntu ukomeye utagaragara, inzego z’ibanze zitinya guhagarika abakozi b’iyo Kampani bacukura muri ubwo buryo bunyuranyije n’amategeko.

Munyentwari avuga ko ibikoresho by’akazi abakozi ba Kampani bamwambuye bifite agaciro ka Miliyoni 2 frw.

Abakozi ba Kampani basimburana n’abahebyi mu bucukuzi butemewe.
sambu Munyentwari Jerôme avuga ko yamburiwemo ibikoresho by’akazi ni iyo umuturage yaguze Kampani iyimwambura ku ngufu.

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Muhanga.