Abajya gusengera kuri ’Ndabirambiwe’ ubuzima bwabo buri mu kaga

Musanze: Abaturiye umusozi w’amasengesho wo mu Murenge wa Muhoza, wo mu Karere ka Musanze wahawe izina rya ‘Ndabirambiwe’, bavuga ko abahasengera ubuzima bwabo buri mu kaga.

Mu ishyamba riri ku musozi muremure bakunze kwita kuri “Ndabirambiwe”, uherereye mu nkengero z’umujyi wa Musanze, mu Kagali ka Cyabararika, mu Murenge wa Muhoza, ku gasongero k’uwo musozi.

Umunsi ku munsi mu masaha y’amanywa cyangwa nijoro, abantu baba bahasimburana, baba abasengera mu matsinda mato; aho bemeza ko baba baje gusenga ngo babone ibitangaza byihuse.

Abahasengera bavuga ko  baba bazanye ibyifuzo bitandukanye birimo gushaka urubyaro, ubukire, n’ibindi bigatuma biyiriza.,bavuga ko babirambiwe, bakabyereka Imana.

Abaturiye uyu musozi bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’abaza kuhasengera bavuga ko inkuba n’imvura bishobora kuzabahsanga, bakaba bahaburira ubuzima.

Umwe yagize ati “Baraduhangayikishije muri iki gihe cy’imvura.”

Undi na we avuga ko usibye imvura bashobora guhura n’ibindi bibazo bitandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, avuga ko abaturage badakwiye gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Ntabwo dushaka ko mujyayo, abazongera kuvuga izina ryaho ntabwo bizagenda neza. Naho Ndabirambiwe ntabwo nzi ibyo murambiwe cyakora ntimuzasubireyo.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’Impuzamatorero mu Majyarugu, Rev Pasiteri Matabaro Mporana Jonas avuga ko abayoboke babo badakwiye kwigomeka ku mabwiriza bahabwa n’abayobozi.

Ati “Hari igihe Imana yemera ko abantu bajya gusengera ku musozi, ariko bakagenda bafite uburenganzira bw’ubuyobozi, ari ubwa leta n’ubw’itorero. Impano zitayobowe n’ubuyobozi bw’itorero abantu bigira ibyigenge, kandi Bibiliya ntiyemera ibyigenge.”

Muri aka gashyamba bakunze kuhasengera .Bahahaye izina rya ‘Ndabirambiwe’

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW