Ngoma : Abanyeshuri barenga 70 bajyanywe mu  Bitaro hakekwa ibiryo bihumanye

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Abanyeshuri barenga 70 bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gahushyi, ruherereye mu Murenge wa Rukira, Akarere ka Ngoma, bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kurya ibiryo bikekwa ko bihumanye.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira, Buhiga Josue, yabwiye BTN  ko abo banyeshuri bihutanywe ku Bitaro bya Kibungo abandi bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gituku.

Ati “Ntabwo nakwemeza ngo bariye amafunguro ahumanye kubera ko ntafite ubushobozi bwo kubipima, ariko hari ababitwaye, ibizavamo nibwo tuzamenya ibyo ari byo.Dukeka ko baba bariye ibiryo bitahiye cyangwa bitatetswe neza,niko dukeka.Hari igihe bashobora guteka kawunga ntishye neza, abariye ikabagiraho ingaruka zitari nziza.”

Gitifu Buhiga yasabye ubuyobozi kujya bita ku isuku y’amafunguro hagamijwe kwirinda ko ubuzima bw’abanyeshuri bwamera nabi.

Muri uyu Murenge hashize igihe nabwo hari abajyanywe kwa muganga ubwo bari bitabiriye ubukwe, bakaza kurya amafunguro bikekwa ko ahumanye.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW