Nyanza: Umuyobozi afungiwe mu kigo cy’inzererezi

Umuyobozi wungirije (SEDO) w’Akagari yasezeye akazi yizezwa gufungurwa none yahise ajyanwa mu kigo cy’inzererezi

Umuyobozi wungirije w’Akagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, Nshimyumuremyi Jered yasezeye akazi afunzwe.

Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko ubwo  mu Kagari ka Gahunga hashyirwaga umuyoboro w’amashanyarazi hari insinga zasigaye zishyirwa mu biro by’Akagari.

Hashize iminsi ziri mu biro by’Akagari, SEDO Jered, nawe bikekwa ko yaje kugurisha izo nsinga n’umuntu usanzwe ukora umwuga wo gusudira muri kariya gace maze bazimufatanye(usudira) nawe avuga ko yazihawe na SEDO niko kubata muri yombi (SEDO n’umusuderi) babafungira muri kasho zitandukanye zirimo n’iya Busasamana mu karere ka Nyanza.

UMUSEKE wamenye amakuru ko inzego zimukuriye zamusabye guhita asezera akazi kandi zimwizeza ko yahita anarekurwa agafungurwa dore ko yari afunzwe.

Icyo gihe amakuru avuga ko yasezeye akazi akimara gutanga ibaruwa bukeye bamujyana mu kigo cy’inzererezi (Transit center) i Ntyazo mu karere ka Nyanza aho yasanze abandi barenga 17 nabo bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi.

Twageragejeje kuvugisha umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ntibyadushobokera.

Polisi ivuga ko itazihanganira umuntu wese wiba insinga kuko ari icyaha kandi ikaba yarabuhagurukiye.

Nyanza: Umuyobozi akurikiranyweho ubujura bw’insinga z’amashanyarazi

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza