Nyaruguru: Bakingiye imbwa indwara y’ibisazi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyaruguru kimwe n’ahandi mu gihugu bashishikarizwa gukingiza imbwa baciririye mu rwego rwo kwirinda indwara y’ibisazi byayo.

Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Nyaruguru na Bugesera.

Gaspard Harerimana utuye i Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru  yaciririye imbwa akaba ni umwe mu bakingije  iri tungo mu gikorwa cyateguwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda(RAB) n’abafatanyabukorwa muri one health, nka VSF, FAO, RCVD, akarere ka Nyaruguru n’abandi.

Gaspard avuga ko gukingira indwara y’ibisazi by’imbwa bikozwe mu rwego rwo kwirinda we n’abandi

Yagize ati”Batubwiye ko uwanduye indwara y’ibisazi by’imbwa yanapfa .Biranshimishije nubwo imbwa yanjye itaryanaga ariko kuko yakingiwe uwo yaruma yavurwa bitagoranye cyane.”

Mugenzi we nawe yagize ati”Imbwa yanjye imaze gukirwa biranshimishije kuko uwo yarya nta kibazo yagira cyane.”

Umukozi wa RAB ushinzwe gukurikirana indwara  z’amatungo no kuzirwanya, Dr.Ntegeyibizaza Samson, avuga ko indwara y’ibisazi by’imbwa yica ariko bafatanyije n’abaturage bagomba kuyirwanya bakingiza imbwa baciririye.

Yagize ati”Turasaba kwita cyane kuri gahunda yo gukingiza imbwa zabo kugira ngo tuzashobora guhashya burundu indwara y’ibisazi by’imbwa”

Muri iki gikorwa habayeho gukingira ariko kandi n’imbwa zirimo zirabarurwa mu midugudu.

- Advertisement -

Imibare igaragaza ko mu Rwanda abantu barenga 500 bandura indwara y’ibisazi bamwe muri bo ikanabica.

Gusa mu rwego rw’Isi ni uko mu mwaka wa 2030 ntawuzaba akirwara indwara y’ibisazi by’imbwa kandi no mu Rwanda niyo ntego.

Dr.Samson asaba abaturage kwitabira igikorwa cyo gukingiza imbwa indwara y’ibisazi by’imbwa
Abaturage bamaraga gukingiza imbwa zabo bandikwaga
Abaturage bitabiriye gukingiza indwara y’ibisazi by’imbwa baciririye

Theogene NSHIMIYIMANA/UMUSEKE.RW i Nyaruguru