Nyaruguru: Hakenewe Miliyari 3.5 Frw yo kwagura ingoro ya Bikiramariya

Diyoseze ya Gikongoro ifite mu nshingano ingoro ya Bikiramariya iri i Kibeho mu karere ka Nyaruguru, iratangaza ko ikeneye miliyari 3,5Frw yo kugura ubutaka bwo kwaguriraho iyo ngoro.

Ibi umwepisikopi wa Gikongoro, Célestin Hakizimana yabitangaje ubwo bizihizaga isabukuru y’amabonekerwa ku nshuro ya 42 i Kibeho ho mu karere ka Nyaruguru.

Ni umuhango wabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Cardinal Antoine Kambanda.

Nyiricyubahiro Musenyeri Hakizimana yavuze ko mu mafaranga y’u Rwanda bakeneye agera kuri miliyari eshatu na miliyoni magana atanu (3,500,000,000frws) ariko bamaze kugira arenga miliyoni ijana (100,000,000Frw) kandi bagikomeje kuyakusanya ku buryo hari icyizere ko ayo mafaranga ashobora kuboneka.

Yagize ati “Amadiyoseze abishyizemo ingufu n’amabaruwa twandikiye abagiraneza bacu b’i Burayi, ntabwo amezi atandatu yashira ayo mafaranga tutayabonye kandi tuzarekera ari uko twayabonye.”

Musenyeri Hakizimana akomeza avuga ko icya mbere ariya mafaranga bayashakira ari ukugura ubutaka kuko bashaka ko ingoro ya Bikiramariya yakwiherera, kandi ikaba ahirengeye nta rusaku kuko abahatuye bahabwa ibyo bagenewe bakimurwa.

Diyoseze ya Gikongoro ifite imishinga 21 yo gukora i Kibeho irimo aho baparika ibinyabiziga (Parking), amacumbi ku buryo hazubakwa inzu y’abantu bafite amikoro ahagije, ndetse n’abafite ubushobozi buke, ku buryo buri wese yabona aho acumbika hajyanye n’ubushobozi bwe.

Ikindi ni uko hanakokorwa ingendo zijya ku isoko ya Bikiramariya ku buryo n’abakecuru n’abazasa bajya bajyayo nta kibazo bafite n’ibindi biteganyijwe kujya  i Kibeho.

Musenyeri Hakizimana yemeza ko nibamara kubona ubutaka, bazaka inguzanyo kuko hari inzu y’ubucuruzi izayishyura, kandi kiliziya ifite abagiraneza bazabafasha kubaka kiliziya zindi i Kibeho.

- Advertisement -

Umunyarwanda waturutse mu karere ka Nyamasheke witwa Nyiraneza Chantal wari waje gusenga yavuze ko iyo aje i Kibeho bijyendanye ni ukwemera kwe asubizwa.

Ati “Ubu ibyo naje gutura umubyeyi Bikiramariya ndasubira mu rugo byasubijwe kuko aradusabira ku Mana, kandi gufatanya tukagura ingoro ni ibyacu.”

Undi waturutse mu gihugu cya Zimbabwe na we yagize ati “Ntako bisa kugana umubyeyi Bikiramariya, ubu natwe dutashye dufite inshingano zo gufasha kiliziya nk’abakristo kwagura ingoro ye nk’uko twabisabwe, kandi tugomba kubishyira mu bikorwa vuba bidatinze dutanga ituro ryo gushimira Imana ibyo yadukoreye.”

Aba bashimira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wabahaye umuhanda bityo bikaborohera kugera ku butaka butagatifu.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Murwanashyaka Emmanuel yabwiye UMUSEKE ko ubutaka butagatifu bwa Bikiramariya buri mu karere ayoboye, bubafasha gutuma akarere kaganwa n’abamukerarugendo.

Yagize ati “Akarere kacu karagendwa bityo turashishikariza abashoramari gukomeza kukagana, kandi bazabibonamo  inyungu zifatika.”

I Kibeho ku ngoro ya Bikiramariya buri mwaka taliki ya 28 Ugushyingo hagendwa n’Abanyarwanda benshi, ndetse n’abandi baturutse mu bindi bihugu nka Argentine, Kenya, Zimbabwe, Uganda, i Burundi n’ibindi bihugu.

Hafatwa nk’ahantu hatagatifu bitewe n’uko Nyina wa Yezu, Bikiramariya yabonekeye abakobwa batatu i Kibeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yifatanyije n’abaturage mu gitambo cya Misa
Cardinal Kambanda yayoboy igitambo cya Misa
Musenyeri Hakizimana avuga ko hakenewe miliyari 3.5 zo kwagura ingoro ya Bikiramariya
Abava mu bihugu bya Kure nabo baza mu mabonekera i Kibeho

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW  I Nyaruguru