Perezida Kagame na Tshisekedi bemeye guhosha ubushyamirane

Ibiro bya Perezida muri America bivuga ko Perezida Paul Kagame na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo bemeye ko bateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu hagati y’ibihugu byombi.

Ni nyuma yaho Avril Haines, Umukuru w’ubutasi bwa Amerika, n’itsinda bari kumwe, bagiriye uruzinduko mu Rwanda no muri DR Congo ku cyumweru gishize, no ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Itangazo ibiro bya Perezidansi ya Amerika byasohoye rigira riti “Mu kuzirikana amateka maremare y’intambara muri aka karere, ba Perezida Kagame na Tshisekedi barateganya gufata ingamba zihariye zo kugabanya ubushyamirane buriho ubu binyuze mu gucyemura impungenge z’umutekano z’ibihugu byombi.”

Amerika ivuga ko izo ngamba zishingiye ku byemejwe mbere, byo muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda muri Angola na Nairobi, byafashijwemo n’abaturanyi b’ibyo bihugu.

Leta ya Amerika ivuga ko yakiriye neza izo ngamba Kagame na Tshisekedi bateganya gufata kandi ko izazikurikirana.

Ku wa kabiri igisirikare cya DR Congo (FARDC) cyasohoye itangazo riburira abasirikare b’icyo gihugu kuba bagirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR, ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu butumwa bwa video bwo ku rubuga X, umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yagize ati “Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zimenyesheje buri musirikare wese, ipeti yaba afite iryo ari ryo ryose, ko bibujijwe mu buryo bukomeye kandi buzira inenge kugirana [umubano] cyangwa kuvugana, ku mpamvu iyo ari yo yose, na  FDLR.”

Gen Maj Ekenge yongeyeho ko uzarenga kuri iryo tegeko azatabwa muri yombi kandi ko “azahura n’imbaraga z’amategeko nkuko bijyanye n’ibiteganywa mu mategeko n’amabwiriza bikurikizwa mu ngabo zacu“.

Nyuma yayo mashusho M23 yahise itangaza ko mu birindiro biri Karenge na Kirolirwe imitwe ifatanya na FARDC irimo na FDLR yabateye muri ibyo birindiro.

- Advertisement -

Leta y’u Rwanda yakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana na FDLR, ibintu  ubwo butegetsi buhakana, bukongeraho ko FDLR yacitse intege binyuze mu bikorwa bya gisirikare ingabo z’u Rwanda na FARDC bakoranye mu gihe cyashize byo kurwanya uwo mutwe.

Kagame n’ushinzwe ubutasi bwa Amerika baganiriye ku mutekano wa Congo

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW