Perezida Kagame yasabye abacamanza kwirinda ubusumbane batanga ubutabera

Perezida Kagame yasabye abakora mu rwego rw’ubutabera kwirinda ubusumbane, abibutsa ko abantu bose bareshya imbere y’amategeko.

Ni ubutumwa yageneye abari muri uru rwego ubwo kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Ugushingo 2024, yakiraga indahiro z’abacamanza bashya batanu n’Umunyamabanga Mukuru wa RIB Wungirije.

Abarahiye ni abo mu rukiko rw’ikirenga, barimo Isabel karihangabo na , kazungu Jean Bosco. Abandi ni abo mu rukiko rw’ubujurire ari bo Angeline Rutazana, Xavier Ndahayo.

Harahiye Kandi perezida w’Urukiko rukuru,Jean Pierre Habarurema n’umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,Kamarampaka Console.

Perezida Kagame yabanje kwibutsa abarahiye kuzirikana agaciro k’indahiro,yibutsa  ko akazi bafitiye igihugu karemereye.

Ati “ Nta gihugu cyatungana,kidafite gutanga ubwo butabera ku munyarwanda uwo ari we wese.”

Perezida Kagame yabibukije ko mu mateka yaranze igihugu habayeho kudatanga ubutabera, ababwira ko bakuyemo amasomo.

Umukuru w’Igihugu yabasabye kwirinda ubusumbane, baharanira gutanga ubutabera bubereye.

Perezida Kagame ati “Ubutabera ni ngombwa kuri buri muntu wese.Icyo binatubwira buriya,[..], imbere y’amategeko mu butabera twese dukwiriye kuba twese tungana, ku buryo ntawurenga amategeko kuri twe twese, kugira ngo ubutabera bushoboke.”

- Advertisement -

Yakomeje agira ati “ Abari mu nzego zitandukanye ziri mu gutanga ubutabera, batwibutsa ko nta wuri hejuru y’amategeko, ndetse nabo ubwabo ntabwo bari hejuru y’amategeko. Ibindi byaba ari politiki mbi cyangwa byaba ari  imyumvire mibi,ibyo ni uguhora tubirwanya  uko biba bikwiye.”

Umukuru w’Igihugu yabasabye kwirinda ikintu cyose cyatuma bakora amakosa mu gihe batanga ubutabera, birinda gushyira inyungu zabo imbere.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW