Perezida wa Malawi n’abagize guverinoma baretse ingendo zo mu mahanga

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwela yakuyeho ingendo zo mu mahanga ku bagize Guverinoma, ndetse na we ubwe , anategeka ba Minisitiri  bari hanze y’igihugu  kugaruka igitaraganya.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023, kuri televiziyo y’igihugu Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwela yashyizeho amabwiriza agenga ingendo z’imbere mu gihugu, anagabanya hafi kimwe cya kabiri cy’amafaranga ya lisansi yahabwaga abagize Guverinoma.

Gusa ngo izi ngamba zizatangira kubahirizwa muri Werurwe 2024, hasozwa umwaka w’ingengo y’imari

Izi ngamba zafashwe zijya kumera nk’izari zarafashwe mu gihe cya COVID 19 muri Malawi.

Ku cyumweru gishize Banki y’Igihugu muri Malawi yatangaje ko amafaranga y’imbere mu gihugu (Kwaca) yatakaje agaciro ku kigero cya 44%.

Abahanga basanga uko gutakaza agaciro bizashyira mu kaga inguzanyo iki gihugu cyahawe n’ikigega mpuzamahanga cy’Imari, IMF ingana na Miliyoni 1 74$ mu gihe cy’imyaka ine.

UMUSEKE.RW