Polisi yatangiye  gushyira ibyapa ku mihanda biranga ahari ‘Camera’

Polisi y’Igihugu yatagiye  gushyira ibyapa biranga ahari Camera zo mu muhanda mu rwego rwo gukuraho urujijo.

Hari hashize igihe abatwara ibinyabiziga bavuga ko bandikirwa mu buryo budasobanutse.

Mu kiganiro polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.RIB, bagiranye n’itangazamakuru ku wa  4 Ukwakira 2023 yatangaje ko bagiye gukuraho urujijo bashyiraho ibyapa.

Umuyobozi Mukuru wa wa Polisi,IGP Felix Namuhoranye, yavuze ko mu rwego rwo gushyiraho umucyo kuri iki kibazo cyakunze kwinubirwa, ku mihanda  hagiye gushyirwa ibyapa biranga ahari Camera.

Ati “ Turiho turacapisha ibyapa byinshi cyane bibwira aho camera aho ziri .Ikigenderwa sino kugira ngo bakubwire aho camera iri kugira ngo ugende buhoro,nuharenga wihute.Ahubwo ni ukugira ngo dukureho ni urwo rujijo,ntabwo ducuruza amakosa.”

IGP Namuhoranye yavuze  ko usibye kuba camera ikoreshwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda, izajya yifashishwa mu bijyanye  no kumenya niba ikinyabiziga gifite ubwishingizi, umushoferi  avugira kuri telefoni  , yambaye umukandara n’ibindi.

UMUSEKE.RW