Inyeshyamba za M23 zongeye gafata agace ka Kishishe kahozemo FDLR

Umutwe wa M23 uhanganye bikomeye n’ingabo za Congo,FARDC n’indi mitwe bafatanya, Ku wa kabiri tariki ya 14 Ugushyingo 2023,wigaruriye agace ka Kishishe.

Ni mu mirwano ikaze yabaye kuva ku cyumweru muri ako gace hagati ya FARDC ifatanyije n’indi mitwe n’umutwe wa M23.

Amakuru TV5 monde  yahawe na bamwe mu bo mu miryango itari iya leta ikorera muri Kishishe ,ivuga ko uyu mutwe wamaze gufata  aka gace.

Uwabahaye amakuru yagize ati “Kishishe iragenzurwa na M23  guhera kuri uyu wa mbere.”

Akomeza agira ati “Kishishe iragenzurwa na M23, abaturage bari guhunga berekeza mu duce twa Kirima,Mutanda,Kanyabanyonga , kibilizi, uduce duturiye kishishe.”

Uyu avuga ko ahitwa Kibilizi hari ubwoba mu baturage aho abava mu byabo bamwe bari kwicwa. Uyu avuga ko abagize umutwe wa FDLR  bari gufata abaturage bose bahungiye kibilizi.

Mu Ukuboza 2022 M23  yashinjwe kugira uruhare mu bwicanyi bwibasiye abasivire barenga 170 bo muri Kishishe.

Maj Gen Sylvain Ekenge yashinje RDF n’umutwe wa M23 kugaba ibitero kuri Regiment ya 3410 i Kalima muri Gurupema ya Bwito no muri Gurupema ya Bambo iherutse kwigarurirwa na M23 nyuma yo kwirukana umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Mu birego yegetse kuri M23 n’u Rwanda, yavuze ko ku wa 29 Ugushingo 2022 hishwe abasivile  abandi benshi baburirwa irengero i Kishishe muri Gurupema ya Bambo.

- Advertisement -

Icyakora  M23 binyuze mu muvugizi wayo wa Politiki, Lawrence Kanyuka, yamenyesheje imiryango Mpuzamahanga ko hatangiye ubukangurambaga bwo guhindanya isura ya M23 mu bice igenzura bigamije kuyangisha abaturage.

Ni ubukangurambaga ngo buri gukorwa na Guverinoma ya RD Congo n’ihuriro ry’imitwe bafatanyije ya FDLR, Nyatura, APLCS na Mai-Mai n’imiryango itandukanye irimo sosiyete sivile n’abanyamakuru bahengamiye kuri Leta.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW