RIB ifunze itsinda ry’abayobozi bakekwaho kurigisa amafaranga y’ingurane z’abaturage

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abayobozi barindwi  (7) bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo, bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.

Mu bafunzwe harimo Abanyamabanga nshingwabikorwa babiri, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere.

UMUSEKE wamenye ko abafunzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Bizumuremyi Al Bashir, na Gitifu w’Akarere ka Rulindo Kanyangira Ignace ayo makuru kandi aravuga ko RIB yataye muri yombi Umuyobozi w’Imirimo rusange w’Akarere ka Huye Muhanguzi Godfrey.

Inkuru y’itabwa muri yombi y’abo bayobozi batatu yatangiye gucicikana ku ku wa Kabiri taliki ya 31 Ukwakira 2023, ariko UMUSEKE ufite amakuru ko bafashwe ku wa Mbere tariki 30 Ukwakira, 2023.

Dosiye ndende ivuga ibyo aba bayobozi bakurikiranyweho, babikoze mu bihe bitandukanye.

Igira iti “Iperereza rimaze kugaragaza ko hishyurwaga abantu ba baringa, cyangwa abatari bagenewe ingurane, ndetse hakaba hari abishyurwaga inshuro ebyiri.”

Ibyo bakoze RIB ivuga ko bigize ibyaha byo Kunyereza umutungo no Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko Bizumuremyi Al Bashir wahoze ari Gitifu wa Rulindo ari we wabanje kunyereza ayo mafaranga y’ingurane mbere y’uko yoherezwa mu Karere ka Muhanga, noneho mu ihererekanyabubasha bakoranye na mugenzi we Kanyangira Ignace yakomeje gukora ayo makosa Bizumuremyi yasize akoze.

Iki cyaha abo bombi bashinjwa, bivugwa ko bagifatanyije n’Umuyobozi w’Imirimo rusange, Muhanguzi Godfrey akiri mu Karere ka Rulindo, ubu ni umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Huye.

- Advertisement -

Abandi bafunzwe barimo Kanyangira Ignace, ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo, Mugisha Delice, ni Umuyobozi ushinzwe Umutungo n’Ubutegetsi mu Karere ka Rulindo (DAF), Bavugirije Juvenal ni Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo n’ubutaka mu Karere ka Rulindo, Niyoniringiye Felicien, yahoze ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo n’ubutaka mu Karere ka Rulindo muri 2020-2021, ubu ni Umuyobozi ushinzwe ibikorwaremezo mu Karere ka Gicumbi na Kurujyibwami Celestin, Umucungamutungo mu Karere ka Rulindo.

RIB yongeye kwibutsa abashinzwe gucunga umutungo wa Leta ko kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye, kandi gihanishwa ibihano biremereye.

Gitifu Bizumuremyi Al Bashir yoherejwe kuyobora Akarere ka Muhanga mu mwaka wa 2021 aguranye kuri uwo mwanya na Gitifu Kanyangira Ignace woherejwe mu Karere ka Rulindo.

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Muhanga n’aka Huye bavuga ko abo bayobozi baheruka ku kazi ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Kanyangira Ignace yavuye i Muhanga nabwo bamushinja kunyereza amafaranga, harimo ay’imihanda na za ruhurura mu Mujyi wa Muhanga.

Abafashwe bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Shyorongi, Rwezamenyo na Kimironko mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

UMUSEKE wamenye ko igenzura (audit) ryakozwe n’Akarere ka Rulindo ryasanze ayanyerejwe agera kuri miliyoni 60Frw.

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW