RSB yatangiye guha ubuziranenge ibikomoka ku buhinzi bw’umwimerere

Abohereza umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’umwimerere hanze y’u Rwanda barishimira ko bagiye kujya bahabwa ibirango by’ubuziranenge bikozwe n’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuzirangenge(RSB) nyuma y’uko byari bisanzwe bikorwa n’ibigo byo mu mahanga.

Aba bahinzi bavuga ko ari intambwe ishimishije kuko kubona ibirango by’ubuziranenge byatwaraga imbaraga nyinshi ndetse n’ikiguzi cyo hejuru.

Bagaragaza ko kugira ngo ibikomoka ku buhinzi bw’umwimerere mu Rwanda bihabwe ikaze ku isoko ryo hanze y’igihugu byasabaga ko abagenzuzi baturutse mu mahanga aribo babyemeza.

Joseph Iradukunda wo muri Koperative ihinga inanasi mu buryo bw’umwimerere ikorera mu Karere ka Kirehe avuga ko kubona ibi birango rwari urugendo rutoroshye.

Avuga bategeraga indege abagenzuzi bavuye muri Madagacar, bagategura hoteli zo kuraramo, abasemuzi n’ibindi.

Ati “Rero ubwo RSB ibijemo bizadufasha kugabanya igiciro twakoreshaga, bitwongerere imbaraga zo kongera umusaruro.”

Iradukunda avuga ko uretse kubona hafi ibyo birango by’ubuziranenge ko bizanagabanya ikiguzi kuko bishyuraga agera kuri miliyoni 6 y’u Rwanda gusa ngo ubu bizajya bitwara atageze kuri miliyoni imwe y’u Rwanda.

Ernest Nshimyimana, umukozi wa Koperative ihinga ikawa mu buryo bw’umwimerere yabwiye UMUSEKE ko kuba RSB igiye kujya itanga ibyo birango by’ubuziranenge babyumva neza.

Ati ” RSB ni Ikigo gifite ubushobozi kuko tuzajya tubagisha inama mu gihe dufite imbogamizi yewe na bo badukurikirana byoroshye, rero ni ikintu cyiza.”

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango uharanira guteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda Lise Chantal Dusabe, ROAM, avuga ko mu buhinzi bw’umwimerere harimo amahirwe ariyo mpamvu bafatanyije na RSB mu kwihutisha gutanga ibi birango by’ubuziranenge.

Ati ” Ibiryo by’umwimerere birimo kwifuzwa cyane ku isoko haba mu gihugu hagati no hanze y’igihugu.”

Yavuze ko abakora ubuhinzi bw’umwimerere bafite amahirwe adasanzwe ashingiye ku cyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika kugira ngo biteze imbere ubuhinzi bw’umwimerere.

Ati ” Turimo kureba uko ubuso buhingwaho ubuhinzi bw’umwimerere bwakwiyongera umusaruro ukazamuka.”

Yagaragaje ko mu nshingano za ROAM harimo gukomeza kumenyekanisha ubuhinzi bw’umwimerere mu Rwanda, gusangira amakuru, gukora ubuvugizi ndetse no gufasha abahinzi kunoza umusaruro wabo no kubasha kwagura isoko haba mu gihugu, mu karere ndetse no mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuzirangenge(RSB), Raymond Murenzi yemeje ko inzitizi zitangwa ry’ibirango by’ubuziranenge zakuweho.

Yavuze ko u Rwanda rwari rucyubaka ubumenyi ku gutanga ibi birango kuko atari ikintu umuntu abyuka ngo ahite akora.

Ati “Birasaba ubumenyi, birasaba ubushobozi bwo gupima muri za laboratwari, uyu munsi tumaze kubugira niyo mpamvu mubona twashyizeho ubu buryo bwo guha ibirango by’ubuziranenge ubuhinzi bw’umwimerere.”

Ku wa 12-15 Ukuboza u Rwanda ruzakira inama Nyafurika ihuza abari mu buhinzi bw’umwimerere yitezweho kurushaho kunoza ibisubizo byo kubungabunga ubuzima, ibidukikije ndetse no kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bw’umwimerere ugezwa ku isoko.

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu buhinzi bw’umwimerere
Raymond Murenzi, Umuyobozi Mukuru wa RSB
Madamu Lise Chantal Dusabe, Umuyobozi Mukuru wa ROAM

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW