Rusizi: Bashyikirijwe ‘Ambulance’ isimbura iyakoze impanuka igapfiramo abaganga

Abivuriza mu kigo nderabuzima cya Nyabitimbo bashyikirijwe imodoka y’ingobyi y’abarwayi, ifite agaciro ka Miliyoni 70 frw

Iyi mbangukiragutabara je isimbura iyo bari bafite, yakoze impanuka mu gitondo cyo ku itariki ya 03 Ukwakira 2022,   mu Mudugudu wa Bunyereri, Akagali ka Kiziho, Umurenge wa Nyakabuye, igahitana abantu 4 barimo abaganga 2.

Iyi ngobyi y’abarwayi abaturage bayishikirijwe n’Akarere ka Rusizi ku bufatanye na Enabel kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Ugushyingo 2023.

Abaturage bishimiye kuba bayishyikirijwe bagaragaza n’ibyo igiye kubafasha gukemura.

Cipanda Alex atuye  mu Mudugudu wa Karambo,Akagari ka Rwambogo Umurenge wa Butare.

Ati”Twishimiye kuba tubonye iyi ambulance, ije kudufasha gukemura ikibazo cy’abana bapfaga bari kuvuka n’ababyeyi bapfaga bari kubyara .Abarwayi twabatwaraga kuri moto bagakora urugendo rw’ibirometero bine”.
Ayabino Stephaniya nawe ni umuturage atuye mu  Mudugudu wa Gasumo akagari ka Rwambogo, Umurenge wa Butare
Ati”Turaruhutse turishimye twagendaga urugendo rurerure tugana ku kigo nderabuzima, twakoreshaga moto nk’umubyeyi utwite ije kugabanya imfu nyinshi z’ababyeyi“.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwasabye abaturage ubufatanye mu kubungabunga iyi  ngobyi y’abarwayi, kugirango irambe kandi  ibyazwe n’umusaruro.

Umuyobozi  w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie ,yagize ati Iyi ambulance tubonye nyuma y’igihe kirekire ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo kitayifite. Tugiye kuyifata neza tuyibungabunga ikazamara igihe kinini“.

Ikigo nderabuzima cya Nyabitimbo  cyari kimaze umwaka kitagira imodoka y’i ngobyi y’abarwayi,iyi bahawe  izajya ifasha abatuye mu mirenge ya Nyabitimbo na Gikundamvura yo mu karere ka Rusizi.

- Advertisement -

MUHIRE Donatien/UMUSEKE I Rusizi