Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Shagasha GS Shagasha, ruherereye mu kagari ka Shagasha mu Murenge wa Gihundwe,haragaragaramo ubucucike bukabije aho abana batanu bicara ku ntebe imwe.
Ababyeyi bererera muri iryo shuri bagaragaza impungenge z’imyigire y’abana babo.
Ntihunyuzwa Alfred ni umubyeyi uhagarariye ababyeyi barerera muri iki kigo yavuzeko kubera ubucucike nta kizere cy’uko hari icyo abana batahana(ku masomo), asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi gukurikirana iki kibazo.
Ati”Ubwinshi bw’abana bugaragarira buri wese. Bicara mu bucucike nta kizere cy’uko hari icyo batahana. Turasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwadufasha kakongera ibyumba n’intebe“.
Iri shuri mbere ryari iribanza, nyuma ya Covid-19 rigirwa uburezi bw’imyaka 12, ubu mu byumba bitatu,byigamo abana 320 b’inshuke ,bicara ku ntebe 144.
Naho mu mashuri abanza n’ayisumbuye mu byumba 18 higamo abana 1336 bicara ku ntebe 186
Umuyobozi w’iri shuri Ujeneza Olive yabwiye umuseke uko iki kibazo gihangayikishije bigatuma imyigire n’imyigishirize bitagenda neza.
Ati”Dufite ibyumba bitatu by’inshuke birimo abana 320 bicara ku ntebe 144 abana 176 ntahobafite bicara,mumasuri abanza n’ayisumbuye ibyumba 18 birimo abana 1336 bicara ku ntebe 186 zagombye kuba 668 harabura intebe 482,abana batanu bicara ku ntebe imwe biga bagerekeranye“.
Uyu muyobozi w’ishuri yanavuze ko amashuri yisumbuye yahaje nyuma y’icyorezo cya Covid-19 mu mwaka 2021 kubera ubuke bw’amashuri kuva mu mwaka wa mbere w’abanza kugeza mu mwaka wa gatanu, bamwe baza kwiga mu gitondo abandi bakaza nyuma ya saa sita.
- Advertisement -
Avuga ko mu masaha 10 bagombye kwiga bigamo atanu yonyine.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko icyifuzo cyabwo ari uko nta mwana wakwiga mu bucucike, bwizeza aba babyeyi ko hari ikigiye gukorwa.
Umuyobozi w’Akarere Ka Rusizi, Dr.kibiriga Anicet ati”Ubucucike mu mashuri mu Murenge wa Gihundwe w’umujyi ni ikibazo kigaragara,twifuza ko abana biga badacucitse muri uyu mwaka n’utaha hari ibyumba biteganyijwe, hari gushakwa ingengo y’imari tukongera amashuri”.
GS Shagasha yigamo abanyeshuri baturuka mu Mirenge ya Gihundwe na Giheke yo mu karere ka Rusizi.
MUHIRE DONATIEN/UMUSEKE.RW I RUSIZI