Rusizi: kwandika abana bavutse biri kuri 97%

Abagize Inteko Ishingamategeko imitwe yombi, Kuva kuwa Gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2023,bari gukora ingendo mu turere tw’umujyi wa kigali no mutundi turere tw’Igihugu bagenzwa no kureba imibereho myiza y’abaturage.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023,Hon.depite Karemera Emmanuel yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gihundwe,mu gikorwa cy’umuganda,ashima  abanya Rusizi ikigereranyo bariho mu kwandikisha abana bavuka.

Yabibukije kandi ko igenamigambi ry’Igihugu rishingira ku mibare y’abaturage,abashishikariza kwitabira  kubyarira kwa muganga,kwandikisha abana bavutse no kwandukuza mu bitabo by’irangamimerere abitabye Imana.

Ati”Muri 2016 kwandika abana bavutse ku rwego rw’Igihugu twari kuri 51% muri 2020 itegeko rivuguruwe,ababyeyi babyarira kwa muganga ni 95%, twandika abana kuri 93%, Akarere ka Rusizi kari 97.5% Rusizi tubishatse byaba 100%”.

Imibare igaragaza ko kwandukuza abitabye Imana mu bitabo by’Irangamimerere ku rwego rw’Igihugu biri ku kigereranyo cya   43%.

Itegeko No 32/2016 rigenga abantu n’umuryango nkuko ryavuguruwe tariki ya 02/08/2020.

Ni itegeko ryatanze uburenganzira bwo kwandika abavuka n’abapfiriye mu bigo nderabuzima no mu miryango, bigakorerwa ku rwego rw’Akagari, mu gihe mbere ya 2016 byakorwaga n’umwanditsi w’Irangamimerere wo ku rwego rw’Umurenge.

Ingingo yaryo ya 100 iteganya ko umwana uvutse akavukira mu kigo nderabuzima ahita yandikwa, uwavukiye ahandi we yandikwa bikorewe ku Kagari mu gihe kitarenze iminsi 30.

Inama y’Abaminisitiri yo muri Kamena 2020, ni yo yemerejwemo Iteka rigena inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari, n’irigena umukozi wo mu kigo cy’ubuzima ufite ububasha bw’umwanditsi w’irangamimerere.

- Advertisement -

Iyi gahunda yo kwandikira abana bavutse no kwandukuza abitabye Imana bigakorerwa kwa muganga binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

MUHIRE Donatien UMUSEKE.RW/ RUSIZI