Rwanda: Mu myaka 7 abarwara Malaria bagabanutseho miliyoni zisaga enye

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Kuryama mu nzitiramibu iteye ku isonga mu guhashya Malaria

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kigaragaza ko imibare y’abarwara iyi ndwara mu gihugu yagabanutse cyane, bitewe ahanini n’ingamba zagiye zifatwa zijyanye no kuyihashya.

Ku rwego rw’igihugu mu 2016 abari barwaye Malaria bari miliyoni eshanu mu gihe mu 2022/2023, abayirwaye bageze ku 621,465.

Mu 2016 abari barwaye iy’igikatu bari 17,941 mu gihe mu 2022/2023 abayirwaye bageze ku 1,316.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kivuga ko abicwaga na malariya bari 663 none bakaba bageze ku bantu 51.

Igabanuka rya Malaria rishingira ku ngamba zikomatanyije u Rwanda rwafashe, zirimo gutera imiti yica imibu mu ngo, kwegereza ubuvuzi abaturage, gukwirakwiza inzitiramibu zikoranywe umuti n’imiti yo kwisiga yirukana imibu.

Dr Ndikumana Mangara Jean Louis ukora muri RBC mu ishami ryo kurwanya Malaria, yavuze ko mu myaka itanu iyi ndwara yacogojwe n’imbaraga Leta yashyize mu kuyihashya burundu.

Ati “Leta yashyizemo imbaraga z’amafaranga kubera ko imiti irinda y’uko imibu yanduza abaturage ikoreshwa mu gutera mu mazu n’ibindi bikoreshwa mu nzitiramibu byagiye bihinduka.”

Dr Ndikumana yavuze ko bafashe umwanya uhagije wo kwigisha abaturage kugira ngo bahindure imyumvire aho hari abayitiranyaga n’amarozi, ko iterwa n’ibisheke, imbeho ntibanajye kwa muganga ngo bafate imiti uko bikwiye.

Ati ” Abaturage bagomba kumenya ko inzitiramibu Leta y’u Rwanda ibaha zigamije kwirinda malaria kuko gahunda dufite ni uko tuzarandura malaria bitarenze 2023.”

- Advertisement -

Kurwanya Malaria babigize ibyabo

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze babwiye UMUSEKE ko guhindura imyumvire ku ndwara ya Malaria no kubaterera imiti yica imibu byatumye icogora.

Umutoniwase Djaria wo Murenge wa Muhoza yavuze ko n’umuryango we baheruka kurwara Malaria mu myaka itanu ishize.

Ati ” Yajyaga idusubiza inyuma mu mibereho ariko ubu ibanga ni ukuba ahantu hatari ibidendezi no kuryama mu nzitiramibu iteye umuti.”

Idephonse Habimana wo muri Cyuve avuga ko hari abaturage bubakishaga inzitiramibu utuzu tw’inkoko abandi bakajya kuzirobesha amafi.

Ati ” Twitaye ku isuku, kwivuza kare igihe umuntu arwaye, gufunga amadirishya no kwirinda ibidendezi.”

Uwitwa Nikuze Bernadette ati “Mbere bataraduterera imiti imibu yaraduteraga ikadutera Malaria, abana bakarwaragurika cyane ariko nyuma yo gutangira kuduterera ubu ntabwo iwanjye barongera kurwara.”

RBC mu bushakashatsi

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, kigaragaza ko hari ubushakashatsi kiri gukora mu rwego rwo kumenya uko iyi ndwara imeze kugira ngo hazafatwe ingamba zo kuyica burundu.

Ni ubushakashatsi bwatangiriye mu turere 15 two mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba bukazagera n’ahandi mu gihugu.

Mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi abaturage bazabazwa ubumenyi bafite kuri iyi ndwara banapimwe malaria kugira ngo hamenyekane igipimo igezeho mu gihugu.

RBC ivuga ko amakuru azakusanywa azagaragaza ibyiciro by’abanyarwanda bibasiwe na malaria kugira ngo mu igenamigambi rizakorwa hazibandwe kuri ibyo byiciro.

U Rwanda rufite intego yo kurandura Malaria burundu mu mwaka wa 2030, ibi bikazagerwaho mu gihe abaturage bose bazafatanya na Leta mu ngamba nyinshi zashyizweho.

Dr Ndikumana Mangara Jean Louis ukora muri RBC mu ishami ryo kurwanya Malaria

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW