Urwego rw’umutekano n’ituze ry’abaturage byaje ku isonga mu byo abaturage bishimira.
Ni ibyagaragajwe mu bushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwamuritswe ku wa 31 Ukwakira 2023.
Ni ubushakashatsi bugamije kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye.
Mu nkingi umunani zirebwaho iyo hakorwa ubu bushakashatsi, iyaje ku mwanya wa mbere ni umutekano n’ituze ry’abaturage byagize amanota 93.63%.
Ni mu gihe kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biri kuri 88.97%, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 88.89%, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage bifite 88.01%.
Inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri kuri 84.04%, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi bifite amanota 79.98%, imitangire ya serivisi bifite 78.28% no kuzamura imibereho myiza y’abaturage bifite 75.51%.
Mu bijyanye n’ubwisanzure bw’abanyarwanda mu gutanga ibitekerezo, biri kuri 86% mu gihe ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 75.43% naho uburyo abanyamakuru bishimira uko bagera ku makuru biri kuri 46%.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yavuze ko hakenewe ingamba zifatika kugira ngo imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu nzego zose irusheho kunozwa.
Ati “Twahisemko kugira imiyoborere yubahiriza amategeko, irengera abaturage bose nta vangura. Imiyoborere myiza ikwiriye kumvikana nk’igamije guteza imbere Imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage kandi iyo miyoborere ikwiriye kujyana no kubazwa inshingano.”
- Advertisement -
Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith yavuze ko ubu bushakashatsi ari ingenzi cyane kuko bugaragaramo amakuru y’ingenzi ataboneka mu bushakashatsi mpuzamahanga.
Ati “Ni igikoresho cy’ingenzi gishimangira imiyoborere ishingiye ku kubazwa ibyo ushinzwe u Rwanda rwashyize imbere. Kiduha ishusho y’aho ibinti bigana tugafata ingamba.Ni raporo yifashisha amakuru menshi kandi mashya y’ukuri kw’ibiri kubera mu gihugu akenshi bidakunze kwibandwaho n’abakora ubushakashatsi mpuzamahanga.”
Minisitiri Uwizeye yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagiye bifasha inzego nyinshi kwivugurura no kuvugurura imikorere, byose bigamije iterambere ry’umuturage.
UMUSEKE.RW