Amakipe abiri y’Igihugu y’Umukino wa Volleyball ikinwa n’Abafite Ubumuga, Sitting, yahize gukora amateka meza mu gikombe cy’Isi kizabera i Cairo mu Misiri.
Kuri uyu wa Kane, ni bwo abakinnyi 24 bari mu makipe y’Igihugu abiri ya Sitting Volleyball, yahawe Ibendera ry’u Rwanda na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa maze abasaba kuzimana u Rwanda mu Misiri.
Ikipe y’Abagore n’iy’Abagabo, zigiye kwerekeza mu gikombe cy’Isi kizakinwa tariki 11-18 Ugushyingo 2023 mu Mujyi wa Cairo.
Aba bakinnyi bose batangiye imyitozo mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, bakorera mu bice bitandukanye bigize Igihugu cy’u Rwanda.
Nyuma yo guhabwa Ibendera na Minisitiri Munyangaju, yabashimiye ku myanya bariho ku Isi kugeza ubu kuko u Rwanda mu bagabo ruri ku mwanya wa 13, rukaza ku mwanya wa Kabiri muri Afurika nyuma ya Misiri , mu gihe Abagore bari ku mwanya Gatandatu, rukaza ku mwanya wa Mbere muri Afurika.
Yabasabye kuzatahana umudari wa Zahabu mu Misiri, cyane ko ubwo bushobozi babufite, ndetse abasezeranya ko Igihugu kizakomeza kubaba hafi bishiboka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, Mukobwankawe Liliane, yavuze ko bagiye kuzana umwanya mwiza kurusha uwo bakuye muri Bosni-Herzegovine mu gikombe cy’Isi cyabaye umwaka ushize.
Mukobwankawe, yakomeje avuga ko n’ubwo u Rwanda Ari urwa Mbere muri Afurika, bidasobanuye ko kubona intsinzi bizikora ko ahubwo bibashyira ku gitutu cyo kuzitwara neza ku Misiri.
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’Abahungu y’umukino wa Sitting Volleyball, Vuningabo Emile Cadet, yavuze ko bajyanye intego zo kuva ku mwanya wa 13 bakigira mu makipe ari imbere.
- Advertisement -
Vuningabo yakomeje avuga ko imyiteguro yagenze neza kuri we na bagenzi be, ariko avuga ko bagize ikibazo cyo kutitoreza igihe gihagije ku kibuga gisa n’ibyo bazakinira mu Misiri ariko ko biteguye kuzimana u Rwanda.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruhagurukana abantu 33, barimo abakinnyi 24, umuyobozi wa Delagasiyo usanzwe ari na Visi Perezida wa Mbere, Mutabazi Innocent n’abandi bafite inshingano muri iyi kipe.
Abandi barimo abasifuzi Mpuzamahanga babiri n’umuganga, bazasanga ikipe mu Misiri.
Ikipe irahagaruka Saa Kumi n’iminota itanu z’ijoro, inyure Entebbe muri Uganda, izagere mu Misiri ejo Saa kumi Tanu n’iminota 25 za mu gitondo. Ni urugendo ruzafata amasaha arindwi n’iminota 20.
Nyuma yo kuva mu Misiri, u Rwanda ruzahita rwitegura kujya mu Gikombe cya Afurika kizabera muri Nigeria, ari na ho hazava itike y’imikino Paralempike.
HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW