Tchad yahamagaje igitaraganya uyihagarariye muri Israel

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Tchad yatangaje ko yahamagaje  igitaraganya uyihagarariye (Chargé d’Affaires)   muri Israel  kubera impamvu z’ ibikorwa by’urugomo bikomeje kubera muri Gaza.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,rivuga ko guverinoma “ Inenga kuba inzirakarengane z’abaturage zikomeje gutakaza ubuzima.”  

Iyi Minisiteri inahamagarira guhagarika imirwano nk’inzira yo gushaka ikibazo cyirambye ku kibazo cya Palestine.

Tchad yiganje abo mu idini ya Islam mu 1972  yigeze guhagarika umubano mu bijyanye n’ububanyi n’Amahanga na Israel nubwo mu 2019 uwo mubano wongeye gusubukurwa.

Tchad ibaye igihugu cya mbere gitumije intumwa yayo  muri Israel kuva mu Ukwakira imirwano yakwaduka hagati ya hamas na Israel.

Ibihugu nka  Turkey, Chile, Bahrain, Honduras, Colombia, na  Jordan byamaze guhamagaza ba amasaderi babyo bari muri Israel.

UMUSEKE.RW