Kohereza abimukira mu Rwanda byajemo kidobya, Guverinoma iti “bashingiye ku binyoma”

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ibyo Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rwashingiyeho rwanga ko abimukira binjiye muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko boherezwa mu Rwanda, bidafite ishingiro.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo uru rukiko rw’ikirenga rwo mu Bwongereza rwatangaje ko gahunda  yo kohereza abimukira mu Rwanda itubahirije amategeko.

Icyemezo cy’urukiko kivuga ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye ku buryo cyakoherezwamo abashaka ubuhungiro.

Ibyo Guverinoma y’u Rwanda ibyamagana ishingira ku kuba rusanzwe rufite impunzi zavuye ahantu hatandukanye.

U Rwanda rutanga urugero rw’uburyo rusanzwe rucumbikiye impunzi zituruka hirya no hino, rukavuga ko Urukiko rwo mu Bwongereza rwashingiye ku bihuha bigenda bivugwa na bamwe.

Urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza rutanga inzitizi ko hari abo u Rwanda rwima ubuhungiro.

Leta y’u Rwanda mu itangazo yasubije iti “Ntabwo ari ukuri, abantu babiri bava muri Syria na Yemen ni bo bimwe ubuhungiro kuko hari uburyo bwihuse, kandi bukwiriye bwo kubafasha gutura mu buryo bwemewe n’amategeko, kandi aba bantu kuri ubu bari kuba no gukorera mu Rwanda.”

U Rwanda ruvuga ko ruzakomeza gukorana n’Ubwongereza mu kuvugurura aya masezerano bifitanye, kugira ngo akurwemo zimwe mu nenge zishobora gutambamira iyi gahunda yo kurwoherezamo abimukira.

Hagiye gutangazwa umwanzuro wa nyuma ku kohereza abimukira mu Rwanda

- Advertisement -

UMUSEKE.RW