U Rwanda rwakuyeho viza ku Banyafurika

Perezida  Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwakuriyeho viza ku banyafurika bose binjira mu gihugu.

Yabitangaje  ku wa kane tariki ya 2 Ugushyingo 2023, ubwo yatangizaga  Inama y’Ihuriro ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC) iri kubera mu Rwanda.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagize ati: “Twakuyeho kandi inzitizi za viza ku banyagihugu bo muri buri gihugu cya Afurika hamwe n’ibindi bihugu bitari bike.

Umunyafurika uwo ari we wese ashobora kwinjira mu ndege ijya mu Rwanda igihe cyose ashatse kandi nta kintu na kimwe azishyura kugira ngo yinjire mu gihugu”.

U Rwanda rwafashe ingamba zo guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo, rugirana amasezerano n’amakipe y’umupira w’amaguru akomeye ku Isi.

Muri ayo harimo Arsenal, Bayern Munich, PSG yo mu Bufaransa,  ndetse n’irushanwa nyafurika ry’amakipe yo muri Afurika, aho bashishikariza amahanga gusura uRwanda muri gahunda ya ‘Visit Rwanda”.

U Rwanda rubaye urwa Kane rukuriyeho viza abanyafurika nyuma ya Seychelles, Gambia na Bénin.

Perezida William Ruto wa Kenya nawe aheruka gutangaza ko igihugu cye mu mwaka wa 2024 kizakuriraho viza abanyafurika.

Hari ibihugu kandi biheruka kugirana amasezerano akuraho visa ku bashaka kubyinjiramo. Muri ibyo harimo Ghana na Afrika y’Epfo, Uganda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

- Advertisement -
U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga y’ubukerarugendo,rugaragaza ko rwafunguriye amarembo abashaka kurusura.

UMUSEKE.RW