Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, rwafashe icyemezo cyo kuburanisha mu muhezo abagabo 5 bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 witwaga Kalinda Loîc Ntwari William.
Umunyamakuru wa UMUSEKE wari ku rukiko yamenye amakuru ko aba bakekwaho kunoza umugambi bakica uriya mwana bifashishije isashi.
Bariya bose uko ari batanu baraburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bakurikiranweho, byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo (Icyaha bose baregwa).
Jean Baptiste Ngiruwonsanga alias Rukara we yihariye icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, naho Ngamije Joseph, Ngarambe Charles alias Rasta, Nikuze François na Rwaka Ignace bose bahuriye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Abaturutse mu bice bitandukanye batoye umurongo ku rukiko baje gukurikirana uru rubanza. Mu rukiko imbere, abaturage babuze aho bicara abandi bahagarara imbere mu rukiko, hanze yarwo naho hari abantu benshi.
Umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko ni bo binjiye mu rukiko. Ubushinjacyaha bumanitse akaboko k’iburyo bwasabye ijambo maze burarihabwa.
Ubuhagarariye yabwiye urukiko ko mu rwego rwo kurindira umutekano abatangabuhamya urubanza rwabera mu muhezo. Uhagarariye ubushinjacyaha yagaragazaga ko ibyo asaba yisunze ingingo z’amategeko.
Uruhande ruregwa Me Aime Niyonsabye Emmanuel wumvikanye wenyine yagize ati “Mu nyungu z’ubutabera natwe dusanga urubanza rugiye mu muhezo nta kibazo.”
Umucamanza yahise afata icyemezo ko urubanza rugomba kubera mu muhezo hagasigara abaregwa n’izindi mfungwa, naho abandi bagasohoka.
- Advertisement -
Gusohoka binagendanye n’ubwinshi bwa rubanda rwari rwaje gukurikirana uru rubanza byagoranye kuko batabyumvaga ariko birangira byubahirijwe maze urubanza rubera mu muhezo.
Byagenze gute ngo RIB ite muri yombi abantu batanu?
Taliki ya 18 Kanama 2023 hagati ya 18h na 18h30′ mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busasamana, mu kagari ka Nyanza mu mudugudu wa Gakenyenyeri A, humvikanye inkuru y’urupfu rw’umwana witwa Kalinda Loîc Ntwari William w’imyaka 12 y’amavuko.
Loîc yasanzwe mu mugozi amanitse ku giti cy’inzu hanze.
Amakuru avuga ko abahageze mbere bihutiye kumukuramo nta buyobozi bamenyesheje, bamujyana kwa muganga bakeka ko ari muzima kugira ngo bamuhe ubutabazi ariko byagaragaye ko bamukuyemo yamaze gupfa.
Icyo gihe RIB yatangiye iperereza, bikekwa ko mu gihe cy’iminsi ine mbere y’uko Loîc apfa ahagana saa sita z’igicuku (00h00 a.m) ngo Ngamije, Rukara, Rasta, François na Ignace bahuriye mu nzu yo kwa Rasta aho bivugwa ko bakoze inama yo kwica Loîc kugira ngo bababaze ababyeyi ba nyakwigendera, kuko bikekwa ko Ngamije yari afitanye amakimbirane na Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza (se wa nyakwigendera) ashingiye ku kurengerana mu by’ubutaka.
Amakuru avuga ko inama yageze hagati Rukara atanga igitekerezo ko Loîc yakwicishwa ishashi kuko ariyo igira vuba, kandi abantu ntibabimenye.
Icyo gihe ngo Ngamije yahise amwizeza ko mu mafaranga yari yamwemereye ahita amwongereraho andi ibihumbi mirongo inani (80, 000frws), ikindi kandi bikekwa ko nyuma y’iminsi ibiri (mbere y’uko Loîc apfa) habaye inama Ngamije yoherereje agafuka k’umuceri Rasta, mu rwego rwo kumushimira ko iyo nama yabereye iwe (Kwa Rasta).
Hari umutangabuhamya uvuga ko Loîc akimara gupfa Rukara yagaragaye mu nzira ava iwabo wa nyakwigendera ahita anurira moto.
Inzego zibyemerewe zivuga ko iyo moto yari imutegerereje aho bikekwa ko yari avuye kwica Loîc, ku kiraka yari yahawe na Ngamije.
Bikekwa ko Rukara akoresheje isashi yishe uriya mwana maze aramumanika kugira ngo abatabara bagire ngo yiyahuye.
Ngamije akekwaho kuyobora inama yo kwica Loîc kandi agakekwaho gusezeranya ibihembo abo yahuje ari bo Rukara, Rasta, François na Ignace mu gihe umwana yakwicwa.
Rukara akekwaho kwitabira inama igamije kwica Loîc akanakekwaho gutanga igitekerezo cyo gukoresha isashi mu kumwica, ndetse bikanakekwa ko ari we wishe Loîc.
Rasta akekwaho kwitabira inama no gukurikirana inama igamije kwica Loîc, ndetse akanakekwaho guhabwa ishimwe ry’umufuka w’umuceri kuko yemeye ko inama ibera mu rugo iwe.
François wari unashinzwe umutekano mu mudugudu wa Gakenyenyeri A, akekwaho kwitabira no gukurikirana inama igamije kwica Loîc kimwe na Ignace ibyo akekwaho bisa n’ibya François.
Raporo y’umuhanga ukorera Rwanda Forensic Institute (RFI) igaragaza ko Loîc yishwe no kubura umwuka, inzego zirimo RIB zikavuga ko bifitanye isano no kuba yaramanitswe.
Hari raporo kandi yakozwe n’itsinda ry’abagenzacyaha bageze ahabereye icyaha igaragaza ko Loîc ashobora kuba yarishwe akamanikwa mu rwego rwo kujijisha kugira ngo bagire ngo yiyahuye.
Umunyamakuru wa UMUSEKE wari ku rukiko kandi yamenye amakuru ko abaregwa na bo bagize icyo bavuga ku byo baregwa
Abaregwa bose bahakana ibyo baregwa
Ngamije ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza, avuga ko umuryango wa nyakwigendera bari babanye neza.
Ngamije ahakana ko atigeze arengera umuturanyi we Rtd Captain Aimable, kandi atigeze aha ikiraka Rukara. Ngamije kandi avuga ko atigeze ajya mu rugo kwa Rasta, kandi batigeze banakora izo nama.
Ikindi yongeraho ngo nta muceri yigeze aha Rasta. Ngamije akavuga ko atazi icyishe Loîc.
Rukara wari utuye ahitwa i Gahondo muri Busasamana, avuga ko aheruka mu Gakenyenyeri mu mezi ane ashize. Rukara kandi avuga ko atazi iwabo wa nyakwigendera.
Rukara yongeraho ko yumvise ko Loîc yishwe ari gukina biyari mu mujyi wa Nyanza.
Rukara avuga ko atigeze ajya kwa Rasta gukora inama, kandi abo bari kumwe muri dosiye nta mishyikirano bajya bagirana.
Rasta avuga ko atigeze abona nyakwigendera, ariko yumvise bavuga ko yishwe. Rasta ntiyemera ko iwe habereye inama kandi nta gafuka k’umuceri yahawe.
François avuga ko akurikije aho hantu nyakwigendera yari, byakekwa ko yaba yarishwe. François na we akavuga ko iyo nama ntayo yitabiriye.
Ignace avuga ko nta nama yigeze yitabira kwa Rasta, agahakana ibyo aregwa.
Abaregwa bose barasaba kurenganurwa, bakaba bakurikiranwa badafunzwe. Ibi ni na byo abanyamateko babo babunganira basaba ko abakiriya babo barekurwa.
Ubushinjacyaha bwo busaba ko abaregwa bakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Abaregwa bunganiwe na Me Aime Niyonsabye Emmanuel ndetse na Me Celestin NSHIMIYIMANA.
Mu bihe bitandukanye urupfu rwa Kalinda Loîc Ntwari William w’imyaka 12 wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ntirwavuzweho rumwe, bamwe bati “Yarishwe” abandi na bo bati” Yariyahuye”.
Niba nta gihindutse umucamanza arafata icyemezo muri iki cyumweru niba abaregwa bakwiye gukurikiranwa bafunzwe cyangwa badafunzwe.
UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza