Umunyamabanga wa Leta ya America yavuganye na Perezida Kagame kuri telefoni

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken,  yagiranye ikiganiro kuri telefoni na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, ku bibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa mbere, ari bwo bombi bagiranye ikiganiro cyitezweho gutanga umusaruro mu gucyemura ikibazo cy’umutekano mucye  kimaze iminsi muri  Congo.

Perezida Kagame  yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye byimazeyo  uburyo bwashyizweho  bwo kugarura amahoro  no gusubiza ibintu mu buryo mu Burasirazuba bwa Congo no mu  Karere  muri rusange.

Ibi biganiro bije bikurikiye ibiheruka muri Kanama uyu mwaka na byo byabereye kuri telefoni.

Antony Blinken agiranye ikiganiro na Perezida Kagame mu gihe kuri ubu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imirwano y’umutwe wa M23 n’indi mitwe ihakorera, ariko yo ku ruhande rwa leta yongeye gukomera.

Amakuru avuga iyi mirwano iri gusatira umujyi wa Goma, ahantu hafatwa nk’izingiro ry’ubukungu bwa Congo.

Icyakora mu kiganiro UMUSEKE wagiranye n’Umuvugizi wa M23 , Major Willy Ngoma Umuvugizi w’inyeshyamba za M23, yatubwiye ko nta gahunda bafite yo gufata umujyi wa Goma.

Majoro Willy Ngoma yavuze  ko Icyo bifuza ari ibiganiro ndetse ko bari kwirwanaho no gusubiza ibitero bagenda bagabwaho, bagamije kurinda abaturage.

Amerika ni kimwe mu bihugu byatunze urutoki u Rwanda, ivuga ko “hari ubufasha bwa gisirikare ruha umutwe wa M23.”

- Advertisement -

Amerika ivuga ko ifite ibimenyetso  byerekana ko u Rwanda ruha inkunga M23, igasaba ko rwayihagarika.

Icyakora yaba uRwanda na M23 ibi birego bagiye babyamaganira kure.

ISESENGURA

UMUSEKE.RW