Umurundi wikomerekeje ngo atoherezwa iwabo, byarangiye u Rwanda rumutanze

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Inzego z'umutekano, Polisi na RIB ni zo zishyirije uriya mugabo inzego z'u Burundi

Urwego rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwashyikirije inzego z’umutekano z’u Burundi, Umurundi ukurikiranyweho kwiba arenga miliyoni 29 FBU.

Bukeyeneza Jolis w’imyaka 30 akekwaho kwiba amafaranga muri Banki y’Ubucuruzi y’i Bujumbura agatorokera  mu Rwanda.

Kumushyikiriza inzego z’igihugu cye ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Ugushyingo 2023, ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.

Ni nyuma yaho ku wa 20 Ukwakira 2023 uyu musore agerageje kwikomereretsa, agerageza kwiyahura ariko agatabarwa nabwo agiye gushyikirizwa u Burundi.

Mbere yo kumushyikiriza inzego z’umutekano z’u Burundi, babanje gusinya amasezerano yo guhererekanya abakekwaho  ibyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko nta muntu wakora ibyaha ngo ahungire mu Rwanda ngo bimuhire.

Ati “U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu by’abaturanyi, ntabwo ukeka ko ashobora gukora icyaha, agahungira mu Rwanda, bishoboka. Ntabwo umuntu ashobora kwiba mu Burundi ngo aze mu Rwanda akeke ko bizamuhira.”

Dr Murangira avuga ko u Rwanda rudashobora kwemera ko ruba inzira y’abakora ibyaha.

RIB ivuga ko Bukeyeneza Jolis yafashwe hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga rya Polisi mpuzamahanga, Interpol bwitwa I 24/7 bwo gutahura abakoze ibyaha nyambukiranyamipaka, cyangwa abahungiye mu kindi gihugu.

- Advertisement -

Amakuru avuga ubwo yafatwaga nta mafaranga yafatanywe kuko yabanje kujya muri Tanzania aho yari yizejwe n’umuntu kumushakira viza yo kujya muri Amerika, waje no kumutwara ayo mafaranga.

Umuyobozi wungirije w’Ibiro Bikuru bya INTERPOL i Bujumbura, Col. Pol. Minani Frederick avuga ko uriya muntu agiye gushyikirizwa ubucamanza bw’u Burundi agahita akurikiranwa.

Yatawe muri yombi ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gihe icyaha yagikoze muri Kamena 2023.

Uwibye Banki y’U Burundi yashatse kwiyahurira mu Rwanda

UMUSEKE.RW