Umushoferi wa Sosiyete y’Abashinwa yashatse guhitana mugenzi we

Ngororero: Umushoferi wa sosiyete y’Abashinwa ikora imihanda, Hunan Road & Bridge Construction CO. Ltd yashatse guhitana mugenzi we amugongesheje imashini (torotoro).

Amakuru avuga ko umushoferi witwa Tuyizere Vianney w’imyaka 34 utwara imashini ihinga, yafatiwe mu cyuho na mugenzi we Kayiranga Emmanuel, na we w’imyaka 34 arimo kwiba mazutu.

Byabereye mu mudugudu wa Giko, akagari ka Gaseke, umurenge wa Nyange, akarere ka Ngororero ku wa Mbere tariki 06/11/2023.

Uyu Tuyizere Vianny utwara imashini ya Sosiyete y’Abashinwa, Hunan Road & Bridge Construction CO. Ltd, ikora umuhanda Nyange-Rambura, yagonze  ku bushake uriya mugenzi we Kayiranga Emmanuel utwaraga imodoka ya pick up na y’Abashinwa.

Tuyizere yasanze Kayiranga aho yari aparitse imodoka ya pick up amugonga mu rubavu rw’iburyo akoresheje imashini atwara ashaka kumwica.

Amakuru avuga ko Tuyizere yari yabigambiriye kuko yakomeje gusanga Kayiranga aho imodoka ye ya pick up yari yitambitse, akomeza kuyisunikira munsi y’umukingo, byanze ava mu mashini afata amabuye akubita ikirahure cy’imbere, kugira ngo Kayiranga ave mu modoka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye UMUSEKE ko iby’iki kibazo bakimenye kandi bari kugikurikirana.

Ati “Ikibazo kiri gukurikiranwa, ukekwaho icyaha yahise atoroka, ari gushakishwa.”

Kayiranga wakomeretse yoherejwe kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyange.

- Advertisement -

Uriya Tuyizere we yahise yiruka ata imashini aho ngaho.

Amakuru avuga ko ijerekani ya mazuru Tuyisanze yari yayibitse mu rugo rw’umuturage witwa Nyinawamahora Seraphine, ariko yayihabikije uwo nyri urugo adahari.

Ubuyobozi bwafashe iyo mazutu biyisubiza sosiyete y’Abashinwa.

Kayiranga yakomeretse ku maboko no ku gahanga
Imodoka Kayiranga atwara yarangiritse cyane

UMUSEKE.RW