Urukiko rwemeje ko Gasana Emmanuel afungwa by’agateganyo (VIDEO)

Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare rwemeje ko CG (Rtd) Gasana Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Kuri uyu Gatatu, tariki 15 Uguhshyingo 2023 ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00)  nibwo inteko n’abacamanza babiri n’umwandikitsi w’urukiko basomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Urubuga Muhaziyacu.rw ruvuga ko urukiko rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo CG (Rtd) Gasana Emmanuel rushingiye ku kuba ibyaha akurikiranyweho ari iby’ubugome, ndetse no kuba bitewe n’inshingano zikomeye yakoze mu gihugu bimugira umuntu ukomeye, bityo akurikiranwe ari hanze byabangamira iperereza.

CG (Rtd) Gasana ntiyagaragaye mu rukiko igihe iki cyemezo cyafatwaga.

Tariki 10/11/2023 nibwo Gasana Emmanuel yagejejwe imbere y’urukiko aregwa ibyaha by’indonke no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, ibi byaha bikaba bishingiye ku bikorwa rwiyemezamirimo witwa Karinganire Eric wakoraga imirimo yo kugeza amazi mu mirima y’abaturage, yakoze mu isambu ya Gasana iri i Rwempasha.

Iyo mirimo ifite agaciro ka miliyoni 48Frw, ngo yakozwe nta masezerano ari hagati ya Gasana n’uwo rwiyemezamirimo ubu ufunzwe, bitewe n’uko ibyo yemereye abaturage mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba, atabibahaye kandi baramuhaye amafaranga yabo.

Yari yabemereye kuzabaha telefoni zikabafasha gufunga cyangwa gufungura amazi yo kuhira imirima yabo. Bivugwa ko buri muturage yatanganga Frw 70,000 kugira ngo abone iyo serivise.

Gasana yaburanye asaba kurekurwa, akavuga ko amaranye igihe indwara zikomeye zishobora kwica, kandi akavuga ko ari umuntu utatoroka cyangwa ngo ahunge igihugu, hari n’umuryango wemeye kumwishingira utanga intwate.

- Advertisement -

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko Gasana ari umunyabubasha bityo ko arekuwe yakwica iperereza.

Ntihamenyekanye niba CG (Rtd) Emmanuel Gasana azajuririra iki cyemezo.

Gasana umunyabubasha, yasabiwe gufungwa by’agateganyo (VIDEO)

UMUSEKE.RW