Volleyball: Amakipe icumi azitabira TaxPayers Appreciation Volleyball Tournament

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Irushanwa ry’Umukino wa Volleyball ritegurwa mu rwego rwo gushimira abasora neza, ‘TaxPayers Appreciation Volleyball Tournament’, rigiye gukinwa n’amakipe icumi atarimo REG Volleyball Club.

Ubusanzwe, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, ni cyo gitegura iri rushanwa biciye mu bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB).

Ku wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2023, ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru, cyari kigamije gusobanura iby’iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya Gatatu.

Ni irushanwa rizakinwa tariki 11-12 Ugushyingo 2023, rikabera ku bibuga bitandukanye ariko imikino ya 1/2 n’iya nyuma ikazabera muri BK Arena.

Mu bagabo hiyandikishije: Police VC, Gisagara VC, APR VC, Kepler VC na East African University Rwanda VC.

Mu bagore hiyandikishije: RRA WVC, APR WVC, Police WVC, IPRC-Kigali WVC na Ruhango WVC.

Umuyobozi wa RRA, Uwitonze Paulin, yashimangiye ko bashaka kwegukana iki gikombe cy’irushanwa rigamije gushimira abasora neza.

Ati “Igikombe cyo twiteguye kugirwara n’ubwo ari twe twateguye irushanwa, ariko ntacyo twaba twangije.”

Umwaka ushize w’imikino, APR WVC ni yo yegukanye iri rushanwa mu cyiciro cy’Abagore, mu gihe REG VC yaryegukanye mu cyiciro cy’Abagabo.

- Advertisement -
Perezida wa FRVB (ibumoso) Ngarambe Rafaël yari mu bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru
Uwitonze Paulin uyobora RRA WVC yahize kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka
Abanyamakuru basobanuriwe gahunda zose zijyanye n’irushanwa
RRA WVC yahize kwegukana irushanwa ry’uyu mwaka
APR WVC ibitse igikombe cy’u mwaka ushize mu cyiciro cy’Abagore
REG VC ibitse igikombe cy’u mwaka ushize, ntizitabira uyu mwaka

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW