Beach Volleyball: U Rwanda rwabonye itike ya All Africans Games

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ikipe z’Igihugu z’u Rwanda mu bagabo n’abagore bakina Volleyball yo ku mucanga [Beach Volleyball], zabonye itike yo kuzakina ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’imikino Olempike izabera i Paris mu Bufaransa umwaka utaha.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ukuboza 2023, ni bwo hasojwe imikino ya Volleyball yo ku mucanga, yo guhatanira itike yo gushaka itike yo kuzajya mu mikino Olempike izabera mu Mujyi wa Paris mu Bufransa, umwaka utaha.

Ni imikino yahuzaga ibihugu biherereye mu Karere ka Gatanu, yaberaga mu Mujyi wa Mombasa mu gihugu cya Kenya. U Rwanda rwari rwahagarariwe n’amakipe abiri mu bagabo n’abiri mu bagore.

Mu bagabo, u Rwanda rwegukanye umwanya wa Kabiri nyuma ya Misiri, mu gihe mu bagore rwabonye umwanya wa Gatatu nyuma ya Misiri na Kenya. Bisobanuye ko rwahise rubona itike yo kuzakina imikino ya nyuma yo gushaka itike yo kuzajya i Paris.

Nyuma y’uko Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu Bagabo n’Abagore muri Beach Volleyball ibonye itike y’Imikino Nyafurika ‘All African Games’, izajya muri Ghana tariki 8 kugeza 23 Werurwe 2024, aho iyi mikino izabera.

Amakipe atatu ya mbere muri buri cyiciro, ni yo yahise abona itike yo kuzajya muri All African Games muri Ghana.

Ikipe ya Vava na Benitha yatanze akazi gakomeye
Abahungu baje ku mwanya wa Kabiri
Abakobwa baje ku mwanya wa Gatatu

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW