Abagabo 5 b’i Nyanza bakekwaho kwica Loîc w’imyaka 12 bajuriye

Abagabo 5 b’i Nyanza bakekwaho kwica Loîc w’imyaka bajuriye mu rubanza, batanze impamvu z’ubujirire bwabo aho bahuriza ko urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwafashe icyemezo rwirengagije ko ubashinja ari umurwayi wo mu mutwe.

Urukiko rw’isumbuye rwa Huye rwahaye ijambo Ngamije Joseph ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza, avuga ko urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwamukatiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ruriya rukiko rwirengagije ko umushinja afite uburwayi bwo mu mutwe.

Naho Jean Baptiste Ngiruwonsanga alias Rukara we avuga ko impamvu yatumye ajurira, umwanditsi w’urukiko rw’ibanze yibeshye akandika ko Rukara asanzwe atuye mu Gakenyenyeri hafi n’iwabo wa nyakwigendera Ntwari William Kalinda Loîc warufite imyaka 12 y’amavuko kandi atariho atuye ahubwo atuye i Gahondo.

Rukara akomeza avuga ko indi mpamvu yatumye ajurira ari uko ataherukaga no kujya muri kariya gace(iwabo wa nyakwigendera).

Rukara ati”Naba mubona tureganwa kwica uwo mwana sinigeze njyera mu ngo zabo, sinigeze ntelefona n’umwe muribo kandi iwabo wa nyakwigendera simpazi ndetse n’ababyeyi b’uwo mwana simbazi.”

Ngarambe Charles alias Rasta nawe yabwiye urukiko Rwisumbuye rwa Huye ko impamvu yatumye ajurira ari uko ashinjwa n’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Nikuze François we ashingiye ko anafite uburwayi, arasaba ko yakurikiranwa ari hanze.

François we avuga ko Loîc yapfuye kuwa 18 Kanama 2023 iwabo wa nyakwigendera, bari mu kiruhuko kandi bari bafite abandi bana barenze babiri.

Ati”Nkibaza ukuntu twari kumenya ko icyo gihe uwo mwana azaba ari wenyine ngo tumwice kuko bavuga ko twakoze inama kuwa 14 Kanama 2023

- Advertisement -

Rwaka Ignace we ashingiye ko iwabo wa nyakwigendera bari babanye neza nta kibazo bafitanye yagakwiye kurekurwa.

Ignace yavuze  ko umutangabuhamya umushinja afite uburwayi bwo mu mutwe bityo ubuhamya bwe budakwiye guhabwa agaciro.

Me  Celestin NSHIMIYIMANA wunganira abajuriye bose ,aravuga ko nyakwigendera Loîc apfa atigeze ahura nabo yunganira ahubwo  yahuye n’abandi bantu.

Me Celestin akomeza avuga ko urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwirengagije ko ushinja abakiriya be arwaye mu mutwe ndetse anafata imiti aho ngo yababonye mu nama na nyuma yaho akajya ababona barikumwe, kuri Me Celestin akibaza niba uwo mutangabuhamya ariwe wababonaga wenyine nkaho ariwe wenyine warutuye mu mudugudu

Me Celestin ati“Ikindi nkibaza impamvu yumvise abantu bakora inama yo kwica umuntu nahite abivuga ahubwo akazabivuga umuntu yaramaze gupfa.”

Me Natasha Mutuyimana nawe wunganira abajuriye bose yavuze ko ubuhamya bw’umutangabuhamya bushinja abakiliya be, bugaragaza igihe inama yabereye, nyamara ntiyahita abivuga ahubwo abivuga hashize amezi abiri umwana yishwe.

Yavuze ko  nabyo byerekana ko uriya mutangabuhamya arwaye mu mutwe ubuhamya bwe butashingirwaho.

Me Natasha kandi akomeza avuga ko abahanga bagaragaje ko umwana yishwe no kubura umwuka ariko ntaho berekana ibiganza by’abakiliya be byaba byaramukozeho bityo bikaba bidakwiye ko bakekwaho icyaha.

Abaregwa bose kimwe nababunganira barasaba ko barekurwa bakajya kwita ku miryango byaba ngombwa bagakurikiranwa badafunzwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko urukiko rw’ibanze rwa Busasamana rwashingiye ku mpamvu zikomeye zituma abakekwa, bakekwaho icyaha Koko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umutangabuhamya afata imiti y’agahinda bityo ibyo bavuga nta shingiro bifite.

Ubushinjacyaha buti”Turasaba urukiko rwajuririwe ko rwakira ubujurire bwabo tuburana ariko rukemeza ko nta shingiro bufite ahubwo bwemeze ko icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Busasamana kigumyeho.”

Urukiko rwabajije Me Celestin niba hari icyo yongeraho nk’umwe mubunganira abajuriye bose Me Celestin nawe mugusubiza ati”Icyo nongeraho nuko ubushinjacyaha buvuga ko uriya mutangabuhamya arwaye indwara y’agahinda ataribyo kuko i Ndera bavura indwara zo mu mutwe.”

Aba bagabo bajya gutabwa muri yombi hashingiwe ku bintu bitandukanye birimo n’ubuhamya bw’uriya mutangabuhamya we ubwe wibwiriye RIB ko yumvise bacura umugambi bari kwa Rasta wo kwica Loîc Karinda Ntwari William w’imyaka 12 y’amavuko.

Ngo byari mu  rwego rwo kubabaza se umubyara Rtd Captain Aimable Twirungiyumukiza kuko ngo yarafitanye amakimbirane na Joseph Ngamije, ashingiye ku kwimana inzira bikavugwa ko iyo nama yabereye Kwa Ngarambe Charles alias Rasta, yitabiriwe na Jean Baptiste Ngiruwonsanga alias Rukara, Nikuze François, Rasta na Rwaka Ignace.

Icyo gihe ngo nyakwigendera Loîc bikekwa ko yishwe na Rukara akoresheje isashi, Ngamije ahita anamwizeza  kumwongereraho ibihumbi mirongo inani mu mafaranga yari yamwijeje.

Nyakwigendera Loîc Ntwari yigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, yari atuye mu Mudugudu wa Gakenyenyeri A mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza aho yasanzwe iwabo amanitse mu mugozi yapfuye.

Niba nta gihindutse urukiko rw’isumbuye rwa Huye ruzasoma icyemezo ku bujurire bw’aba bagabo niba bazakomeza gufungwa by’agateganyo cyangwa bazarekurwa by’agateganyo taliki ya 29Ukuboza 2023.

UMUSEKE tuzakomeza gukurikirana uru rubanza kugeza rupfundikiwe

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/HUYE