Abagera ku 2,072 basoje amasomo abinjiza mu cyiciro cy’abapolisi bato 

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umuhango waranzwe n'imyiyerekano irimo kurasa, guca mu nzira z’inzitane n’imyitozo njya rugamba

Ishuri rya Polisi rya Gishari ryabereyemo umuhango wo gusoza icyiciro cya 19 cy’amahugurwa  y’abapolisi  bato  2,072, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Gasana Alfred ni we wasoje ayo masomo.

Abanyeshuri basoje amahugurwa ni 2,072, bagizwe n‘ab‘igitsina gabo 1,645 n’aho ab‘igitsina gore 427.

Mu gihe cy’amezi icyenda bize amasomo abaha ubushobozi n’imyitwarire ya kinyamwuga mu kazi ka Gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu Gasana Alfred yavuze ko Abapolisi bahisemo neza kuba baje muri uyu mwuga wo gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ati “Inyigisho mwahawe, ni umusingi ukomeye muzubakiraho, kugira ngo muzakore neza imirimo ibategereje.”

AMAFOTO@RNP Twitter

UMUSEKE.RW