Abagore bo mu Ishyaka Green Party bahize gukomeza kubaka igihugu

Abagore bari mu Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) bo mu Ntara y’Amajyepfo biyemeje gukomeza kubaka igihugu

Mu Ntara y’Amajyepfo habereye kongere(Congress)  y’abagore ,basanzwe ari abarwanashyaka b’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) aho bahuguwe ku bintu bitandukanye birimo imibanire hagati yabo, Ingengabitekerezo y’ishyaka n’ibindi ndetse banatora ababahagarariye  ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

Louise Mutuyimana watorewe kuba Perezida , avuga ko ubusanzwe Ishyaka ryabo icyo bagamije ari ugukomeza kubaka igihugu kandi ibitekerezo bye byubaka.

Yongeraho ko kuba yagiriwe icyizere agatorwa bigiye ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati”Ibitekerezo bigamije Kurengera Ibidukikije, ibitekerezo bigamije guharanira Demokarasi ndetse ni ibitekerezo bigamije kubaka igihugu bigomba gukomeza kandi nkanabigeza ku bandi.

Louise akomeza avuga ko bahuguwe muri byinshi kandi na gahunda y’ishyaka ryabo igomba gukomeza no mu bandi.

Umunyambanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Hon. Jean Claude Ntezimana avuga ko abarwanashyaka babo by’umwihariko abagore babitezeho byinshi kuko babigisha ibintu bitandukanye na bo ubwabo bakiyamamaza , bitinyutse bityo  ari intambwe nziza iba iri guterwa.

Yagize ati”Twe nk’Ishyaka ryacu tuzakomeza guhugura kugira ngo nabo bakomeze gusobanukirwa no gutinyuka, baharanira uburenganzira bwabo ariko no mu gihe cy’amatora hanavamo abiyamamaza ndetse bashobora no kudufasha no kwamamaza.”

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) rimaze gushinga imizi aho rinavuga ko mu mwaka wa 2024 rizatanga umukandida uziyamamariza kuyobora u Rwanda.

- Advertisement -
Mu Ishyaka rya Green Party basanzwe bafite n’abayobozi b’abagore
Umunyambanga Mukuru w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda yemeza ko abagore b’abarwanashyaka babo babafasha byinshi.

Theogene NSHIMIYIMANA

 UMUSEKE.RW/Amajyepfo