Abahuguwe na African Food Fellowship bahize kongera ibiribwa mu Rwanda

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Abahawe impamyabumenyi bahize kongera umusaruro ku buso buto

Abagize icyiciro cya kabiri cy’abahanga mu birebana n’uruhererekane rw’inyongeragaciro basoje amahugurwa bahawe n’ikigo cya African Food Fellowship mu bijyanye no gukemura ibibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi no kurushaho kuruteza imbere.

Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa 07 Ugushyingo 2023 mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali.

Abasoje aya mahugurwa yari amaze amezi icumi bagaragaje ko ubuhinzi bugomba gufatwa nk’ubushabitsi na gahunda yo kweza byinshi ku buso buto ikaba umuti wibura ry’ibiribwa.

Bavuze kandi ko barajwe ishinga no kongera inyungu ziva mu buhinzi no gufasha umuhinzi wo hasi kwiteza imbere agaca ukubiri n’ibihombo.

Makuza Richard yabwiye UMUSEKE ko bakoze ihuriro rigamije gushaka umuti w’ibura ry’ibiribwa, kubungabunga ubutaka no kongera umusaruro ku buso buto bushobora kwihanganira ihindagurika ry’ikirere.

Yagize ati” Gahunda dufite niyo gufatanya n’abandi tugahuza abantu bose bari guteza imbere ubuhinzi bwihanganira ikirere ariko bukongera umusaruro mu rwego rwo kwihaza mu biribwa ndetse n’inyungu ziva kuri uwo musaruro zikarushaho kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage.”

Makuza avuga ko ari gahunda izafasha abaturage kwihaza mu biribwa kugira ngo birinde imibereho mibi nk’uko byagaragajwe ko 98% y’abahinzi bato bagerwaho n’ingaruka z’imirire mibi kandi bafite ubutaka bwo guhingaho.

Amizero Igihozo Rize Janviere wahawe impamyabumenyi n’ikigo African Food Fellowship mu bijyanye no gukemura ibibazo biri mu rwego rw’ubuhinzi avuga ko mu mushinga bafite bibanze ku gufasha abana b’abakobwa batwaye inda imburagihe ndetse no kurwanya igwingira mu bana bato babifashijwemo no guhinga imboga n’imbuto.

Yagize ati“Ni uburyo bufasha aba bahinzi b’abakobwa kubona ibisubizo by’ibibazo bahura nabyo mu mibereho yabo kandi butanga umusaruro mwinshi ukoresheje ubutaka buto ukabubyaza byinshi kandi byiza.”

- Advertisement -

Amizero yavuze ko yakuye ubumenyi muri aya mahugurwa yiyongereye kuyo yakuye muri Kaminuza ku bijyanye n’imirire.

Ati “Kongera umusaruro ku buso buto ndetse no kongera inyungu ziva mu buhinzi birwanya ubukene cyane cyane ku bahinzi bo hasi mu cyaro nk’imwe mu nkingi yahurijweho.”

Umuyobozi w’ikigo African Food Fellowship mu Rwanda, Ishimwe Anysie, yavuze ko abamaze kongererwa ubumenyi mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa bitezweho ubufatanye kugira ngo bashakire hamwe uko bakemura ibibazo by’ibura ry’ibiribwa.

Ati”Twishimira impinduka nziza bagaragaza mu byo bakora, bitezweho kuzana ibisubizo byinshi bitandukanye mu kongera umusaruro bizakemura ibibazo by’ibura ry’ibiribwa bafasha n’umuhinzi kongera ingano y’umusaruro yabonaga bikamuzamurira imibereho.”

Yagaragaje ko mu rwego rwo kurushaho kongera umusaruro w’ubuhinzi biteguye kwifashisha ubumenyi bafite mu gushyigikira icyiciro cya gatanu cya gahunda ya leta y’u Rwanda yo kuvugurura urwego rw’ubuhinzi (PSTA5) irimo gutegurwa.

Kugeza ubu Ikigo African Food Fellowship kimaze kongerera ubumenyi mu ruhererekane nyongeragaciro ku biribwa barenga 150 mu Rwanda no muri Kenya.

Abahawe impamyabumenyi bahize kongera umusaruro ku buso buto

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW